Uko wahagera

General Major Munyakazi Laurent Ntiyaburanye


Kuri uyu wa gatatu tariki ya 10 Gicurasi 2006, urukiko rwa gisirikare mu Rwanda rwasubitse ku nshuro ya kabiri iburanisha ry’urubanza ubushinjacyaha bwa gisirikare buregamo General Major Munyakazi Laurent na padiri Wenceslas Munyeshyaka utaba mu Rwanda .

General Major Munyakazi akimara guhakanira urukiko yivuye inyuma ko atemera ibyaha bya genocide ubushinjacyaha bumurega. Umwunganira, Mutembe Yves, yagaragarije urukiko ko afite ibibazo byo kutabona neza, bityo akaba asaba ko iburanisha ry’urubanza ryakwigizwayo.

Kuri icyo kibazo ubushinjacyaha bwa gisirikare bwavuze ko ari uburyo bwo guhunga urubanza ngo kubera ko afite ubwoba bwo gutsindwa ; ngo busanga impamvu z’uburwayi afite nta shingiro zifite.

Nyuma yo kwiherera urukiko rwafashe umwanzuro ko ahawe ikindi gihe kingana n’ukwezi kugira ngo azabashe kuburana mu bwisanzure. Iburanisha ry’urwo rubanza ryashyizwe tariki ya 12 Kamena 2006.

Iburanisha ry’urubanza rwa General Major Munyakazi na Padiri Munyeshyaka risubitswe ku nshuro ya kabiri. Ryasubitswe ku nshuro ya mbere tariki ya 23 Mutarama 2006 bitewe n’ibibazo by’ubuhumyi Munyakazi yari afite.

Mutembe Yves wunganira Munyakazi yanze kugira icyo atangariza abanyamakuru igihe iburanisha ry’urubanza ritari ryatangira.

Twabibutsa ko General Major Munyakazi na Padiri Munyeshyaka bakurikiranweho ibyaha bya genocide bakoreye kuri kiliziya y’Umuryango Mutagatifu i kigali ndetse no kuri Saint Paul mu mwaka w’i 1994. Urukiko rwa Gacaca rwa Rugenge nio rwo rwasabye ko baburanishwa n’urukiko rwa gisirikare n’ubwo Padiri Munyeshyaka atari umusirikari.

XS
SM
MD
LG