Uko wahagera

Umuvugabutumwa Joyce Meyer Yasuye Urwanda


Umuvugabutumwa w’icyamamare ukomoka mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe , Joyce Meyer, yaje mu Rwanda mu gikorwa cyiswe « Hope Rwanda ».

« Hope Rwanda » cyangwa se ibyiringiro by’u rwanda, ni igikorwa cy’iminsi 100 ihwanye n’iminsi 100 genocide y’u Rwanda yamaze. Cyatangiye tariki ya 7 mata 2006.

Muri iyo minsi 100 y’ibyiringiro, abantu batandukanye baturutse impande zose z’isi, bazifatanya n’Abanyarwanda mu bikorwa bitandukanye, birimo iby’uburezi, ubuvuzi, kwigishwa ijambo ry’Imana, gufasha imfungwa ziri muri gereza , kubakira abapfakazi n’imfubyi za genocide n’ibindi.

Mu rwego rw’ubuvuzi, abaganga bavuye mu gihugu cya Australie bavura abana baturutse impande zose z’u Rwanda bafite ikibazo cy’indwara y’umutima. Igikorwa cyo kubabaga kibera ku bitaro byitiriwe umwami Fayçal i Kigali. Ku munsi habagwa abana 5.

Umwe mu babyeyi witwa Eric ufite umwana wabazwe umutima, yatangarije Ijwi ry’Amerika, ko ashima Imana cyane kubera ubuntu yamugiriye ; ngo yari yarabuze amafaranga angana na miliyoni 11 z’Amanyarwanda yo kujya kuvuza umwana we mu mahanga.

Joyce Meyer yaje mu Rwanda, aje kugira ubutumwa ageza kubo genocide yagizeho ingaruka yaba imfungwa cyangwa abayirokotse. Yasuye amagereza aranayafasha maze mu masomo y’ubwiyunge n’ubworoherane yatanze mu magereza, yatumye abagororwa 10000 bakizwa. Yavuze ko yabasuye akurikije urugero rwa Yezu.

Mu kwezi gushize kuva ku itariki ya 28 kugeza ku ya 30 Mata 2006, Joyce Meyer yatanze inyigisho z’ijambo ry’Imana kuri stade Amahoro i Remera i Kigali, zitabiriwe n’abantu benshi.

Hope Rwanda nyuma y’iminsi 100, izakomeza mu Rwanda, kuko ari igikorwa cyo gukangurira Abanyarwanda kugira ibyiringiro bakizera Imana.

XS
SM
MD
LG