Uko wahagera

Mu Rwanda Ubuzima Buragenda Burushaho Guhenda


Abanyarwanda bakomeje guterwa impungenge n’izamuka k’uburyo bukabije ry’ibiciro ku masoko bitajyanye n’ubushobozi bwabo, bigatuma ubuzima bugenda burushaho guhenda mu Rwanda.

Ijwi ry’Amerika ryaganiriye n’abantu batandukanye kuri icyo kibazo. Abaturage bo mu karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru, k’umurenge wa Rushashi, batangarije Ijwi ry’Amerika ko ibiciro ku isoko iwabo biteye kwibaza, dore ko no munsi y’urugo bakura hagenda harumba.

Mu isoko rya Kinyari ku Rushashi, ibiciro by’ibiribwa byera cyane muri ako Karere, ari byo ibijumba n’imyumbati, usanga byihagazeho. Igitebo cy’ibijumba cyageze ku 1000 cy’Amanyarwanda, mu gihe mu minsi yashize cyaguraga gusa Amafaranga 300 y’Amanyarwanda. Igitebo cy’imyumbati cyo kiragura 2500 y’Amanyarwanda ; cyavuye ku mafaranga1000.

Umwe mu baturage b’aho ku Rushashi witwa Kayonde yagize ati :« Leta nirebe uburyo buhoraho bwo kudufasha kuko mu guhinga nta cyo tukivanamo, bityo bigatuma nta cyo dusagurira amasoko. »

Si mu cyaro gusa bafite icyo kibazo ; mu Mujyi wa Kigali ho ni ibindi bindi. Abaturage b’aho bamenyereye kugura ku biro. Ubu ikiro cy’ibirayi kiragura 80 y’Amanyarwanda, ikiro cy’ibitoki 120 y’Amanyarwanda, naho isukari yavuye kuri 500 igera ku mafaranga 800.

Umutegarugori witwa Umuhoza utuye mu mujyi wa Kigali yadutangarije ko, kubera ibiciro bihanitse, ngo yakuye abana be ku isukari. Ngo asigaye kandi abagaburira rimwe ku munsi. Babiri muri bane afite ngo yabavanye mu ishuri kugira ngo bamufashe gushugurika.

Ku biciro bihanitse by’ibiribwa hiyongereyeho n’izamuka ry’ibikomoka kuri peteroli, maze litiroi ya lisansi iva ku mafaraga 581 y’Amanyarwanda igera kuri 607. Cyakora abatwara tagisi z’abagenzi kugeza ubu bubahirije icyifuzo cya Minisiteri y’Imari cyo kutazamura ibiciro ku matagisi.

Leta y’u Rwanda na yo ntiyicaye ubusa ; yashyizeho HIMO nk’imwe mu mishinga yo guha abaturage benshi akazi, cyane cyane abatuye mu cyaro, kugira ngo udufaranga bakuyemo tubashe kubungamira. Ikibazo gusa ni uko itaragera hose.

XS
SM
MD
LG