Uko wahagera

Ubwiyunge bw’Abanyarwanda: Inzitizi n’Amahirwe


Mu gihe Abanyarwanda bakomeje kwibuka itsembabwoko ryabaye muri 1994, mu byiciro binyuranye by'ibiganiro by'Ijwi ry'Amerika, twongeye kureba ibyaba bikomeza kubangamira umugambi w'ubumwe n'ubwiyunge bw'abanyarwanda.

Twarebye kandi amahirwe abanyarwanda bafite, ariko batabona, kimwe n’ayo kuba babasha kubana nk'Abanyarwanda basangira ibyiza iyo bibonetse kandi bagasangira n'ibyago iyo bibagwiririye.

Mu biganiro "Dusangire Ijambo" na "Duhugukire Demorasi", Etienne Karekezi yaganiriye na Senateri Elie Mpayimana wo mu Nteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda, umutwe wa Sena, umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika mu Rwanda, Lucie Umukundwa, ndetse n'Ambasaderi Jean Marie Ndagijimana wo mu muryango AJJIR uharanira ubutabera mpuzamahanga no guca umuco wo kudahana mu Rwanda.

N'ubwo bose bumva ko ubwiyunge bubura kubera ubutegetsi butagendera ku mategeko, gukumira bamwe mu batuye igihugu mu buyobozi bwacyo, ndetse no kutaganira hagamijwe ukuri, uburyo izo nzitizi zarengwa busa nk'aho butumvikanwaho.

Ni mu kiganiro "Dusangire Ijambo" na "Duhugukire Demokrasi" mugezwaho na Etienne Karekezi kw'Ijwi ry'Amerika.

XS
SM
MD
LG