Uko wahagera

Abanyarwanda Bahungiye mu Burundi Bimwe Ubuhungiro


Mu gihugu cy’Uburundi gihana imbibi n’u rwanda havugwaga abanyarwanda bahungiyeyo bagera hafi ku 20.00 baturutse mu majyepfo y’u rwanda mu cyahoze ari intara ya Butare.Abarenga 90 ku 100 muri bo igihugu cy’uburundi cyabimwe ubuhungiro.

Kubera ko impande zombi u Rwanda n’uburundi, bakanguriye abo banyarwarwanda kugaruka iwabo bakanga , Minisitiri w’intebe w’u Rwanda, Bwana Makuza Bernard, ubwo yasuraga abaturage b’intara y’amajyepfo mu minsi yashize , yari yaberuriye ko ibyabo byasubiwemo ko nta gihe Leta izongera kubataho kubera ko ntacyo bahunze gifatika.

Leta y’uburundi yasuzumye impamvu abo banyarwanda batanga zituma bahunga ndetse bamwe bagasaba ubuhungiro mu burundi maze isanga nta shingiro zifite. Abarenga 90 ku 100 mu bahunze bimwa ubuhungiro.

Leta y’uburundi na Leta y’u Rwanda zikaba zigiye kurebera hamwe uko abo banyarwanda bahunze nta mpamvu bagarurwa mu Rwanda mu gihe cya vuba.

Kuri uyu wa gatatu taliki ya 12 mata 2006 Ijwi ry’Amelika ryanyarukiye mu cyahoze ari akarere ka mugombwa mu n,tara y’amajyepfo; abaturage badutangarije ko kugarura abahungiye i Burundi ari uguta igihe kuko bucya bakongera bagasubirayo.

Ikindi giteye impungenge bagenzi babo batagize aho bajya, ni uko nibatahuka bazongera bagahura n’ikibazo cy’inzara kubera ko igihe cyo guhinga cyabaye baragiye kandi gisa nk’aho kiri kurangira.

Gusa kwemeza igituma bahunga kiragoye. Ngo bamwe baba baravuzwe muri gacaca ngo ariko hari n’abandi bagenda nta kibakomye.

XS
SM
MD
LG