Uko wahagera

Umuhanda wa Kigali Bugesera Watangiye Gukorwa


Gahunda zo gukora umuhanda Kigali-Bugesera zahoraga mu magambo gusa noneho zigiye gushyirwa mu bikorwa. Hari hashize igihe kitari gito abayobozi batandukanye b’u Rwanda bizeza abaturage ba Bugesera ko bagiye kubakorera umuhand, abaturage bagatereza, amaso agahera mu kirere.

Ubu rero ntibikiri inzozi ku baturage ba Bugesera;bagiye kubona umuhanda bifuje imyaka n’imyaniko. Ikorwa ry’umuhanda Kicukiro-Nyamata-Mayange-Nemba kugera ku mupaka w’u Burundi rytangijwe ku mugaragaro na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame ku wa kane tarki ya 13 Mata 2006.

Igice cya mbere cy’uwo muhanda Kicukiro-Mayange gifite uburebure bwa kilometero 40 cyatangiye gukorwa, cyatewe inkunga n’ibihugu bicukura bikanacuruza peterori bihuriye mu muryango wa OPP, kizatwara amafaranga y’u Rwanda miliyari 15 n’igice. Kizarangira muri Nyakanga 2008. Isosiyeti y’ubwubatsi mpuzamahanga y’Abadage ya STRABAG ni yo yatsindiye isoko y’icyo gice.

Igice cya kabiri Mayange-Nemba kugera ku mupa ka w’u Rwanda n’u Burundi, gifite uburebure bwa Km 20, kizakorwa nyuma.

Bitewe ni uko umuhanda Kigali-Bugesera wari mubi cyane, bamwe mu bavukayo bari baracitse iwabo. Uwitwa Claire, yadutangaije ko bishimiye kiriya gikorwa cyo kuwukora ngo kuko bizatuma basubira ku ivuko.

Gukora umuhanda Kigali-Bugesera kandi biri amahire, dore ko ngo i Nyamata ari ho hagiye kuzubakwa ikibuga cy’indege mpuzamahanga. Abaturage bafite icyizere ko n’ibiciro bizagabuna muri tagisi, dore ko ubu bagendera amafaranga 600 y’Amanyarwanda kugera i Mayange.

Uriya muhanda kandi numara gukorwa, bizoroshya ubuhahirane n’ubugenderane hamwe n’igihugu cy’u Burundi. Abaturage ba Bugesera ibyishimo ni byose, ngo hehe n’inzara ngo u Bugesera kandi bugiye kongera kuba ikigega cy’u Rwanda nk’uko byahozeho mbere.

XS
SM
MD
LG