Uko wahagera

Uburere Bukwiye Nyuma y'Imyaka 12 Genocide Ibaye


Ni ubuhe burere abana bakwiye guhabwa kugirango amahano yagwiliye u Rwanda mu myaka 12 ishize atazongera kuba?

Jean-Paul Samputu, umulirimbyi akaba n'umuhanzi w'umunyarwanda wanabiboneye ibihembo, aratubwira uko abona iki kibazo. Ni mu kiganiro cy'umuryango yahaye Ijwi ry’Amerika.

Jean-Paul Samputu, ukunze kwibanda ku mwana mu butumwa ageza ku bamwumva, haba mu ndilimbo cyangwa mu biganiro agirira hirya no hino, yumvikanishije impamvu mu bagize umuryango ahitamo kwibanda ku mwana.

Avuga ko abana ari bo bakwiye kwitabwaho cyane mu kwigishwa kubana neza bagatozwa urukundo, kuko ari bo Rwanda rw'ejo, abayobozi b'ejo hazaza. Asanga ibi byatuma amarorerwa yabaye mu Rwanda atakwongera kuba.

Jean Paul Samputu avuga ko Abanyarwanda bakwiye kumenya Imana. Asanga buri wese akoreye mugenzi we nk’uko na we yifuza ko amukorera byakemura byinshi. Abanyarwanda bakwiye kwirinda urwango no kwihorera, bagasabana imbabazi, kandi uzisabye akazihabwa.

Jean-Paul Samputu abona kandi ko abategetsi bakwiye kuba intanga-rugero mu byo bakora, cyane mu kwubahiliza amategeko, kugirango n'abo bayobobora babarebereho.

XS
SM
MD
LG