Uko wahagera

Dr. Jendayi Frazer Yasuye Urwanda


Umunyamabanga wa Leta wungirije wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerlika ushinzwe Afulika Dr Jendayi Frazer , ari mu ruzinduko mu Rwanda, guhera tarliki ya 5 Mata 2006 kugeza taliki ya 8 Mata 2006.

Mu ruzinduko rwe mu Rwanda , kuri uyu wa kane tariki ya 6 mata 2006 Dr Jendayi Frazer yakiriwe na Perezida w’u Rwanda Paul Kagame.

Mu byo Dr. Frazer yaganiriye na Perezida Paul Kagame, harimo ikibazo cyo kwambura intwaro umutwe wa FDLR, umutekano ukomeje kuba muke mu ntara ya Darefuru muri Sudani , inkunga Leta Zunze Ubumwe z’Amelika itera u Rwanda, n’icyunamo cyo kwibuka abazize genocide mu Rwanda.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 7 Mata 2006, Dr. Frazer arifatanya n’abanyarwanda kwibuka abazize genocide ku nshuro ya 12, i Nyamasheke, mu Ntara y’iburengerazuba.

Itangazo ambassade y’Amerka i Kigali yashyikirije abanyamakuru rivuga ko Dr. Frazer azasura imishinga inyuranye Leta Zunze Ubumwe z’Amelika iteramo inkunga u Rwanda mu bijyanye n’ubukungu n’ubuzima.

Dr Jendayi Frazer yagizwe umunyamabanga wa Leta wungirije wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika ushinzwe Afulika ku wa 29 Kanama 2005.

XS
SM
MD
LG