Uko wahagera

Amasezerano y’Imihigo mu Bayobozi b’Uturere tw’u Rwanda


Nyuma y’igihe gito bamaze batowe, abayobozi b’uturere tw’u Rwanda 30 n’umuyobozi w’umujyi wa Kigali bagiranye amasezerano y’imihigo hamwe na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, kuri uyu wa kabiri tariki ya 4 Mata 2006, mu nzu Inteko Ishinga Amategeko Ikoreramo i Kigali.

Amasezerano y’imihigo abo bayobozi bashyizeho umukono akubiyemo ibyo biyemeje kugeza ku baturage ndetse no mu turere bayobora mu gihe kingana n’umwaka.

Ku wa mbere, tariki ya 3 Mata 2006, muri Hotel Intercontinental i Kigali, buri muyobozi w’akarere yari yahawe igihe cyo kugira ngo ageze ku bayobozi batandukanye n’abanyarwanda muri rusange, imigabo n’imigambi afitiye akarere ayobora.

Iby’ingenzi bikubiye muri ayo masezerano y’imihigo ni ibirebana n’imibereho myiza y’abaturage, ubukungu, ubutabera, imiyoborere myiza, uburezi, n’ubundi buzima butandukanye bw’igihugu.

Mu masezerano bashyizeho umukono, abo bayobozi biyemeje gukora bavuye hasi, kandi babazwa ibyo bakora byose bakabisobanura.

Mu ijambo rye, Perezida w’u Rwanda Paul Kagame, yavuze ko uburemere bw’ayo masezerano bureba abayobozi bose, kandi ko kugira ngo bayuzuze hagomba igenamigambi, ko n’igihe kigeze ngo n’abandi bayobozi bagire ikintu cy’amasezerano. Buri mezi atandatu, abo bayobozi, bazajya bamurika ibyakozwe, nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Musoni Protais.

Bibaye ubwa mbere mu mateka y’u Rwanda, abayobozi bagirana amasezerano na Perezida ku bikorwa bazakora. Abanyarwanda babiteze amaso, bizeye ko bizashyirwa mu bikorwa.

XS
SM
MD
LG