Uko wahagera

Mayibobo Zikomeje Kwiyongera i Kigali


Umujyi wa Kigali ukomeje kwiyongeramo abana bo mu muhanda bazwi ku izina rya mayibobo, ndetse n’abantu bakuru biganjemo igitsina gore basabiriza.

Mayibobo zo mu mujyi wa Kigali ziganjemo abana bagaragara ko bagombye kuba bari mu mashuri abanza. Ishuri barisimbuje gusabiriza, ndetse bamwe ntibakangwa no gukora mu mifuka y’abagenzi.

Igiteye isoni mu nzererezi zo mujyi wa Kigali ni abantu bakuru b’igitsina gore, bamwe bigaragara ko bafite imbaraga zo gukora, aho kuzikoresha bakirirwa basabiriza, bigisha n’abana baba bashoreye uwo mwuga.

Mayibobo witwa Dukuze yatangarije Ijwi ry’Amerika ko amaze imyaka igera kuri itanu yibera mu muhanda. Ngo ntashobora gusubira iwabo i Butare kubera ubuzima bubi yasize babamo. Yongeyeho ko aho kujya gukenera mu cyaro yakenera mu mujyi kubera ko ho nibura abona amafaranga 200 yo kugura ubugari bwa buri munsi. Icyo gitekerezo agihuriraho na bagenzi be bandi basangiye ubwo buzima.

Mayibobo zo mu mujyi zifata kandi n’ibiyiyayura umutwe nka kole na lisansi. Ngo bibafasha kwiyibagiza ibibazo bafite, nk’uko twabitangarijwe n’umwe muri bo wiyise Rasita. Ikibabaje ni uko binabashora mu ngeso y’ubusambanyi.

Abagore baba bashoreye abana mu mujyi wa Kigali babakurikiza abagenzi ngo babasabe. Nabo badutangarije ko gukena ari byo byatumye bayoboka iy’umuhanda.

Muri iki gihe ubukene bunuma mu Banyarwanda nta watinya kuvuga ko bariya bana - dore ko bameze nk’iby’ibyihebe - bashobora gutumwa n’abafite gukora ikibi.

Ikibazo cya mayibobo gikwiye kwitabwaho kubera ko zishobora kutazakomeza kwihanganira kuburara abandi barya, bakagira n’ibyo bamena.

XS
SM
MD
LG