Uko wahagera

Indi Film Kuri Genocide Yerekanywe Bwa Mbere Mu Rwanda


Mu gihe mu Rwanda bitegura kwibuka imyaka 12 itsembabwoko n’itsembatsemba bibaye, indi filimi ivuga ibyabaye kuri genocide yo mu Rwanda yarasohotse.

Film yitwa Shooting Dogs yerekanywe bwa mbere ku mugoroba wo ku wa mbere tariki ya 27 Weruwe 2006, kuri sitade Amahoro, i Remera, i Kigali. Iyo film ni iya Televiziyo y’Abongereza, BBC.

Film Shooting Dogs, bivuga mu rurimi rw’Ikinyarwanda « kurasa imbwa », igaragaza ububabare bw’abantu amagana n’amagana bari bahungiye ku ishuri rya ETO Kicukiro ubwo ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zari mu Rwanda mu w’i 1994, MINUAR, zabasigaga mu kangaratete.

Mu ijambo Minisitiri w’urubyiruko, umuco na siporo, Bwana Habineza Joseph, yahavugiye, yahamagariye abanyamakuru kujya ubu bakora film zerekana ibyo u Rwanda rumaze kugeraho nyuma y’imyaka 12 Genocide ibaye.

Abarebye iyo film bose bahurije kuri iri jambo, ngo « Genocide ntizongere kubaho ukundi ». Hari n’abasanze ariko iyo film ngo nta ho ihuriye n’ibyabereye aho muri ETO Kicukiro.

Iyo film ya Television BBC y’Abongereza ivuga inkuru y’umupadiri w’Umwongereza witwa Christopher n’inshuti ye y’umwarimu, Joe, bari mu Rwanda ubwicanyi butangira muri 1994. Bombi bagize ikibazo cyo kumenya niba baguma mu Rwanda cyangwa niba bahambira utwabo bakitahira nk’uko abandi banyamahanga benshi, barimo na MINUAR, babigenje icyo gihe.

Shooting Dogs ikinwamo n’abitwa John Hurt, Hugh Dancy, Dominique Horwitz, na Clare-Hope Ashitey. Mu gihe Hotel Rwanda yo yakiniwe hanze y ‘Urwanda, scenes za Shooting Dogs zivuga ku Rwanda zakiniwe mu Rwanda, nk'aho muri ETO, ku Kiciro. Iyo film izasohoka mu Bwongereza tariki 31 z’uku kwezi.

XS
SM
MD
LG