Uko wahagera

Diyosezi ya Kabgayi Yabonye Umwepisikopi Mushya


Diyosezi ya Kabgayi mu ntara y’amajyepfo, mu Rwanda, yari imaze umwaka n’igice nta mushumba igira. Muri iyo nzibacyuho yari yararagijwe umwepisikopi wa Diyosezi ya Kigali, Ntihinyurwa Tadeyo.

Kuri iki cyumweru, tariki ya 26 Werurwe 2006 ni bwo habaye umuhango wo kwimika umushumba mushya wa Diyosezi ya Kabgayi, ku kibuga cy’imikino cya Seminari nto y’i Kabgayi. Uwo ni Umwepisikopi Simaragide Mbonyintege wasimbuye Mutabazi Anasitazi.

Umuhango wabereye imbere y’imbaga y’Abakirisitu benshi bari baturutse imihanda yose y’u Rwanda n’abayobozi bakuru b’igihugu. Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, ni we wari umushyitsi mukuru muri uwo muhango.

Muri uwo muhango, umwepipisikopi mushya wa Diyosezi ya Kabgayi, Musenyeri Mbonyintege yibukije Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, ko ari Umukirisitu wo muri Diyosezi ya Kabyayi. Yabikoze ubwo yamuhaga ifishi ye ya batisimu yerekana ko yabatirijwe muri diyosezi ya Kabgayi.

Mu ijambo rye Perezida Paul Kagame yamwemereye inkunga nk’umuyobozi kandi nk’umukirisitu wa Diyosezi ya Kabgayi.

Kuba abayobozi bakuru b’igihugu batirabiriye ukwimika k’umushumba mushya wa Diyosezi ya Kabgayi bigaragaza umubano mwiza n’ubufatanye bisigaye birangwa hagati ya Kiriziya Gatorika na Leta y’U Rwanda.

Abakirisitu bari bitabiriye uriya muhango baganiriye n’Ijwi ry’Amerika, baribaza igihe Perezida w’u Rwanda Paul Kagame azaherwa isakaramentu ry’Ukarisitiya - dore ko atahagijwe kuri uwo munsi -, ngo n’igihe azakirira iryo gukomezwa.

Umwepisikopi Mbonyintege yavutse mu w’i 1947. Abaye umushumba wa 7 uyoboye Diyosezi ya Kabgayi, akaba yarashyizweho na Nyirubutungane Papa Benedigito wa 16 ku itarikiki ya 21 Mutarama 2006.

XS
SM
MD
LG