Uko wahagera

Perezida Perezida Jakaya Kikwete wa Tanzaniya Yasuye Urwanda.


Perezida w’igihugu cya Tanzaniya, Bwana Jakaya Kikwete, yagiriye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda kuva tariki ya 23 Werurwe kugeza tariki ya 24 Werurwe 2006.

Mu ruzinduko rwe mu Rwanda ku wa kane, Bwana Kikwete yasuye urwibutso rwa genocide rwo ku Gisozi, n’ishuri rikuru ry’ubumenyi n’ikoranabuhanga ry’i Kigali, KIST.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uwo wa kane Bwana Kikwete yatangaje ko inzira ya gari ya moshi izahuza u Rwanda na Tanzaniya iri mu bigomba kwihutishwa. Ikindi yavuze kandi ni uko u Rwanda ruri hafi kwakirwa mu muryango w’ubucuruzi wo mu karere k’Afurika y’iburasirazuba, East African Community.

Bwana Kikwete yatangarije abanyamakuru ko yishimiye intambwe u Rwanda rumaze gutera mu bijyanye no kurwanya ruswa, ko rwazabera Tanzaniya urugero.

Ku bijyanye n’amatora ategurwa mu gihugu cya Congo, Bwana Kikwete yatangaje ko bizeye ko ayo matora azagenda neza.

Mu gusoza uruzinduko rwe mu Rwanda, Bwana Kikwete yatumiye mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, kuzasura igihugu cya Tanzaniya.

Uruzinduko Bwana Kikwete yagiriye mu Rwanda ni urwa mbere kuva yatorwa mu mpera z’umwaka ushize.

XS
SM
MD
LG