Uko wahagera

Indege y'Urwanda Yaciwe i Burayi


Umuryango w’ibihugu by’i Burayi wafashe icyemezo cyo kubuza indege zigera kuri 95 kongera kunyura mu kirere cy’ibihugu byibumbuye muri uwo muryango.

Mu ndege zabujijwe kongera kunyura mu kirere cy’ibihugu byibumbiye mu muryango w’ibihugu by’i Burayi, harimo indege y’u Rwanda nini itwara imizigo ya Sosiyete Silver Back Freighters.

Indege Silver Back y’u Rwanda yari imaze amezi arenga atandatu ifungiye ku kibuga cy’indege cyo mu Bubirigi kubera ko itari yujuje ibyangombwa. Ikindi kivugwa ni uko ngo yari ishaje cyane bikaba byaratumaga igira urusaku rwinshi.

Amakuru Ijwi ry’Amerika rikesha ikinyamakuru Umuco cyo kuwa 14 kugeza ku wa 28 Werurwe 2006, k’urupapuro rwa 14, aravuga ko ngo igihugu cy’Ububirigi ari cyo cyaba cyarasabye ko umuryango w’ibihugu by’i Burayi washyira indege y’u Rwanda Silver Back kuri lisiti y’indege zitemewe mu kirere cyabo.

Ibi kandi byaje kugira ingaruka, aho U Rwanda rwihimuraga k’Ububirigi, rugafatira indege yabwo ya SN Brussels ku ya 21 Gashyantare 2006. Ibyo byarakaje cyane Leta y ‘Ububirigi k’uburyo nyuma yafashe icyemezo cyo kubuza SN Brussels kugaruka mu Rwanda. Abakoresha SN Brussels basigaye bayifatira Nayirobi muri Kenya.

Ntawatinya kuvuga ko ihagarikwa ry’iriya ndege ya Silver Back y’u Rwanda ari igihombo gikomeye ku gihugu, dore ko bivugwa ko yaba yaratanzweho akayabo ka miliyoni 5 z’Amadolari y’Abanyamerika.

XS
SM
MD
LG