Uko wahagera

Umwanditsi Mukuru w'Urukiko rw'Arusha Yasuye Urwanda


Adama Dieng, umwanditsi mukuru w’urukiko mpuzamahanga k’u Rwanda rukorera Arusha mu gihugu cya Tanzania, yasuye u Rwanda kuva tariki ya 13 Werurwe 2006 kugeza tariki ya 15 werurwe2006.

Mu gihe urukiko mpuzamahanga k’u Rwanda rusigaje igihe kingana n’imyaka ibiri ngo rurangize imirimo yarwo, umwanditsi mukuru warwo, Adama Dieng, yatangaje ko imanza ziri mu rw’i remezo zizaba zarangije gucibwa mu w’i 2008.

Ibi ariko ntabyemeranywaho n’umushinjacyaha mukuru wa Repubulika y’Urwanda, Jean de Dieu Mucyo, kubera ko we abona ko bidashoboka. Impamvu ngo ni uko, n’ubusanzwe, ruriya rukiko rutihutisha imanza .

Mu mubonano n’abahagarariye ibihugu byabo mu Rwanda, i Kigali, kuri uyu wa gatatu tariki ya 15 Werurwe 2006 , Adama Dieng yabasabye gutera inkunga ubutabera bwo mu Rwanda, kugira ngo buzabashe gukurikirana imanza igihe urukiko mpuzamahanga k’Urwanda ruzaba rwarangije imirimo yarwo.

Mu kiganiro yagiranye kandi n’abanyamakuru kuri uyu wa gatatu tariki ya 15 Werurwe 2006, Adama Dieng yabatangarije ko urukiko rumaze gushyikiriza ubushinjacyaha bukuru bwo mu Rwanda amadosiye agera kuri 30.

Adama Dieng yatangarije abanyamakuru ko urukiko rubanye neza n’u Rwanda n’ubwo u Rwanda rukomeje kwinubira abantu bahabwa akazi muri urwo rukiko bakekwaho genocide. Kuri Adama Dieng ariko ibi ngo ntibikwiye kuba ikibazo kubera ko, no mu butegetsi bwo mu Rwanda, nta gihe hatavugwa abayobozi bashinjwa genocide.

Urukiko rw’Arusha nirurangiza imirimo yarwo abazaba bafungiye Arusha ni bo bazihitiramo ubwabo ibihugu bazajya kurangirizamo igihano.

XS
SM
MD
LG