Uko wahagera

Mu Rwanda Umunsi w'Abagore Wizihijwe Nta Birori


Tariki ya 8 Werurwe buri mwaka isi yose yizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe umugore.

Ubusanzwe, ku itariki ya 8 Werurwe ku masitadi yo hirya no hino mu Rwanda haberaga ibirori bijyanye n’umunsi mpuzamahanga w’abagore. Abari n’abategarugori babaga babukereye, bambariye umunsi wabagenewe inshuro imwe mu mwaka. Mu karasisi bakoraga babaga bitwaje ibyapa bigaragaza ibyo abari n’abategarugori batandukanye bo mu Rwanda bakora. Abagabo na bo ntibasigaraga inyuma m’ukuza gutera ingabo mu bitugu bashiki babo.

Nyamara kuri iyi tariki ya 8 Werurwe 2006, nta birori bijyanye n’umunsi w’umugore byateguwe mu Rwanda. Ikiruhuko cyari kimenyerewe na cyo ntacyatanzwe. Kuwizihiza byabereye aho abantu bakorera, bafata isaha imwe.

Minisitiri w’’uburinganire n’iterambere ry’umuryango yavuze ko impamvu yatumye mu Rwanda batizihiza umunsi w’abagore uko bisanzwe ari ukubera uturere tumwe two mu majyepfo n’utwo iburasirazuba twugarijwe n’inzara ; amafaranga yari gukoreshwa ku munsi w’abagore ngo yahariwe kugura ibiribwa byo gusura imiryango ishonje.

Abari n’abategarugori twaganiriye badutangarije ko nta cyo bitwaye kuba batizihije umunsi wabo uko bisanzwe ; igikorwa bawusimbuje ngo ni ingirakamaro.

XS
SM
MD
LG