Uko wahagera

Umujyi wa Kigali Wabonye Umubuyobozi Mushya


Guhera tarki ya 1 Mutarama 2006 umujyi wa Kigali nta muyobozi wari ufite. ayoborwaga by’agateganyo n’umunyamabanga nshingabikorwa. Impamvu ni uko umuyobozi w’umujyi wa Kigali agomba gutorwa.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 4 Werurwe 2006 ni bwo abagize komite nyobozi y’umujyi wa Kigali batowe k’uburyo buziguye.

Dogiteri Kirabo Kakira ni we watorewe kuba umuyobozi w’umujyi wa Kigali. Asimbuye kuri uwo mwanya Bwana Mutsindashyka Théoneste usigaye ari guverineri w’Intara y’Uburasirazuba.

Madamu Kirabo Kakira yari intumwa ya rubanda mu nteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite. Yari umudepite ukomoka mu ishyaka FPR riri k’ubutegetsi mu Rwanda.

Mu bari basanzwe muri komite nyobozi y’umujyi wa Kigali uwagize amahirwe yo kugarukamo ni umwe gusa, ari we Madamu Gakuba Jeanne d’Arc watorewe umwanya w’ushinzwe ubukungu n’iterambere mu mujyi wa Kigali.

Mu matora y’inzego z’ibanze arangiye mu Rwanda kandi igitsina gore cyabashije kubona imyanya ingana na 45% n’ubwo bari barahariwe 30% gusa. Iibi byatangajwe na Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora, Madamu Fatu Harerimana.

Umuyobozi mushya w’umujyi wa Kigali, Dr. Kirabo Kakira, yarahiye kuri uyu wa mbere tariki ya 6 Werurwe 2006. Uwo muhango wo kurahira wakozwe n’abayobozi bashya b’uturere 30 batowe mu matora y’inzego z’ibanze yabaye mu Rwanda mu minsi yashize.

XS
SM
MD
LG