Uko wahagera

Mu Rwanda Baraye Batoye Abagize Inama Njyanama z'Imirenge


Nyuma y’amatora rusange yabaye m’utugari mu Rwanda tariki ya 6 Gashyantare 2006, ku wa mbere taliki ya 20 Gashyantare 2006 habaye amatora rusange mu y’abagize biro y’Inama Njyanama y’umurenge.

Muri ayo matora, abaturage bujuje ibyangombwa batoraga abajyanama rusange n’umujyanama w’abagore. Itora ryabaye mu ibanga. Kwiyamamaza byari byarakozwe mbere.

Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Madamu Harerimana Fatu ,yatangarije Ijwi ry’Amerika ko, muri rusange, amatora yagenze neza.

Nta byera ngo de!

Twashoboye kunyarukira mu karere ka Nyarugenge, m’umurenge wa Nyamirambo, ku biro by’itora bya Kivugiza ndetse n’ibya Rugarama, aho twasanze umukandida Nyiramabengeza Betty avuga ko bamwibye amajwi.

Mu cyumba cy’itora nimero kabiri, ahatoreye abaturage ba Gasharu ,kubarura amajwi byari byananiranye kubera ko indorerezi ya Betty yafatiye mu cyuho umukoranabushake wa Komisiyo y’Iigihugu y’Amatora yiherereye, ari kwibira amajwi umukandida Mukabera Consolee wari uhanganye na Betty Nyiramabengeza.

Ku byerekeranye n’ibyavugwaga ko abakandida bavanyemo kandidatire baba barazivanyemo ku ngufu, Visi perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, yadutangarije ko bazivanyemo ku bushake bwabo, ngo bitewe ni uko babonaga ibitekerezo byabo babihuje n’abandi.

Visi Perezida wa komisiyo y’igihugu y’amatora yakomeje adutangariza ko hari umukozi wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora wagaragayeho igikorwa cyo kubangamira amatora ahabwa ibihano, birimo no kumufunga. Iyo bishobotse kandi, ayo matora asubirwamo, nk’uko byagenze muu Gatenga igihe cy’amatora yo mu tugari .

Amatora y’inzego z’ibanze azarangira taliki ya 2 Weruwe 2006, hatowe umuyobozi w’umujyi wa Kigali.

XS
SM
MD
LG