Uko wahagera

Ubutumwa bw'Ababuranye n'Ababo - 14 01 2006


Uyu munsi turatumikira:

Mukamugema Vestina utuye mu karere ka Nyamata, umurenge wa Kibungo, akagari ka Kiganwa, intara ya Kigali ngali; Bizimana Pierre Celestin ubarizwa mu icapiro ry’amashuri I Kagali na Rufuku Straton utuye mu karere ka Kacyiru, akagari ka Kinamba, intara ya Kigali, Nyirafaranga Emerithe utuye mu karere ka Bicumbi, umurenge wa Muyumbu, akagari ka Gatuza; Mukantambiye Pascasie utuye mu kagari ka Gahororo, umurenge wa Nyabisiga, akarere ka Kisaro, intara ya Byumba na Nkundumuremyi Innocent utuye mu kagari ka Kagarama, umurenge wa Zoko, akarere ka Kisaro, intara ya Byumba, Nshimiyimana Jean Pierre utuye mu karere ka Kisaro, ahahoze ari komine Buyoga, intara ya Byumba; Bizimana Pirre Celestin ukora mu Imprimerie Scolaire I Kigali na Nyirategekejo Helene batuye mu kagari ka Kimihurura, umurenge wa Kigali, akarere ka Butamwa, intara ya Kigali na Ndayisaba Jean Bosco utuye mu ntara ya Gitarama, mu cyahoze ari komine Masango, umurenge wa Rwesero.

1. Duhereye ku butumwa bwa Mukamugema Vestina utuye mu karere ka Nyamata, umurenge wa Kibungo, akagari ka Kiganwa, intara ya Kigali ngali ararangisha Munyandekwe Claude na Yamfashije Emmanuel bashobora kuba bari muri zone ya Masisi, ahitwa I Ngando. Mukamugema arakomeza ubutumwa bwe rero amenyesha abo arangisha ko we yageze mu Rwanda amahoro ari kumwe n’abana. Ngo Umuhoza Mama Emelita n’umukecuru barabatashya cyane. Mukamugema ararangiza ubutumwa bwe abasaba kwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ngo n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo abazi yabibamenyesha.

2. Dukurikijeho ubutumwa bwa Bizimana Pierre Celestin ubarizwa mu icapiro ry’amashuri I Kagali ararangisha umwana w’umuhungu witwa Mutuzo Reverien, waburiye mu cyahoze cyitwa Zayire, mu ntambara yo muri 94. Bizimana arakomeza ubutumwa bwe asaba umugiraneza wese waba azi aho uwo mwana aherereye ko yamwoherereza mu Rwanda yifashishije imiryango y’abagiraneza nka HCR cyangwa umuryango mpuzamahanga wa Croix Rouge. Ngo abishoboye kandi yatelefona kuri nimero zikurikira. Izo nimero ni 08454086 cyangwa 585818, 585819 cyangwa 585820. Bizimana ararangiza ubutumwa bwe amenyesha uwo mwana ko ababyeyi be babarizwa mu karere ka Butamwa, umujyi wa Kigali, umurenge wa Kigali.

3. Tugeze ku butumwa bwa Rufuku Straton utuye mu karere ka Kacyiru, akagari ka Kinamba, intara ya Kigali ararangisha umwana we Uwaremwe Emmanuel bakundaga kwita Tipe wabuze mu ntambara yo 94, akaba yaragiye yerekeza iyo muri Congo Kinshasa y’ubu. Uwo mwana yahunganye na Sebasaza, bakaba barabaga ahitwa Rucyi, kwa Nyina wa Yoboka. Rufuku aboneyeho kumumenyesha ko ababyeyi be bose bakiriho kandi ko Mukuru we Murwanashyaka amutashya cyane. Ngo nyina wa Velena, Therese na nyina na bo baratahutse. Rufuku ararangiza ubutumwa bwe amusaba kwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ngo n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo amuzi yabimumenyesha.

4. Dukomereje ku butumwa bwa Nyirafaranga Emerithe utuye mu karere ka Bicumbi, umurenge wa Muyumbu, akagari ka Gatuza ararangisha umugabo we Munyakazi Martin, abana be Kayitare Ferdinand, Bunani Frederic, Kantengwa Victoire, Mukarukundo Christine na Ngendahimana Leonidas bakunda kwita Padiri. Nyirafaranga arakomeza avuga ko aba bose baburaniye mu cyahoze cyitwa Zayire. Ngo we ubu yaratahutse ari ahitwa ku Muyumbu. Arabasaba rero ko na bo bakwihutira gutahuka bakimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro.

5. Dukurikijeho ubutumwa bwa Mukantambiye Pascasie utuye mu kagari ka Gahororo, umurenge wa Nyabisiga, akarere ka Kisaro, intara ya Byumba ararangisha abana Moriyeli Gastoni, Fiyeli Adolphe, Musolini Diogene, Mupende Leonce, Mukesha na Louise. Mukantambiye avuga ko yaburaniye n’aba bana ahitwa I Masisi, mu cyahoze cyitwa Zayire kandi akaba akeka ko bashobora kuba ari ho bakiri. Aboneyeho rero kubamenyesha ko we akiriho kandi ko abasaba kwihutira gutahuka bakimra kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ngo ubu ari mu rugo hamwe na Tsiranana, Niyoyita na Daforoza. Mukantambiye ararangiza ubutumwa asaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi abo bana kubibamenyesha.

6. Tugeze ku butumwa bwa Nkundumuremyi Innocent utuye mu kagari ka Kagarama, umurenge wa Zoko, akarere ka Kisaro, intara ya Byumba ararangisha umuvandimwe we Kayiranga Charles baburaniye mu cyahoze cyitwa Zayire, mu mwaka w’1996, ahitwa I Sake. Aramusaba ko niba akiriho kandi akaba yumvise iri tangazo yakoresha uko ashoboye agatahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro kandi n’umubyeyi we Uwantege akaba akiriho anamukeneye cyane. Ngo bashiki be bose baracyariho kandi bakeneye kumenya amakuru ye, uretse Bibiyana witabye Imana. Nkundumuremyi ararangiza ubutumwa bwe amusaba kwisunga imodokari z’abagiraneza zikamufasha gutahuka ngo kuko na Mukanyarwaya Theophila yatahutse.

Twibutse abifuza kutwandikira aderesi zacu: VOA Africa Division, Kirundi -Kinyarwanda Service, 330 Independence Avenue SW, Washington DC 20237, USA. Abashaka kutwandikira bakoresheje uburyo bwa internet aderesi ya e-mail yacu ni central-africa@voanews.com Fax yacu yo ni (202) 260-2579.

7. Dukomereje rero ku butumwa bwa Nshimiyimana Jean Pierre utuye mu karere ka Kisaro, ahahoze ari komine Buyoga, intara ya Byumba araramenyesha murumuna we Niyitegeka Yohani waburanye na bo I Masisi, mu cyahoze cyitwa Zayire. Nshimiyimana arakomeza ubutumwa bwe amusaba ko abaye akiriho kandi akaba yumvise iri tangazo yakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro kandi bakaba bamukumbuye cyane. Ngo murumuna we witwa Kotinja wavukiye mu cyahoze cyitwa Zayire aramutashya cyane. Ngo n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo amuzi yabimumenyesha.

8. Dukurikijeho ubutumwa bwa Bizimana Pirre Celestin ukora mu Imprimerie Scolaire I Kigali na Nyirategekejo Helene batuye mu kagari ka Kimihurura, umurenge wa Kigali, akarere ka Butamwa, intara ya Kigali bararangisha umwana witwa Mutuzo Reverien wabuze mu ntambara yo 1994 ari kumwe na se wabo Nayigiziki Anastase. Amakuru baheruka akaba avuga ko uwo se wabo yaba yaritabye Imana, bakaba batakirikumwe. Bizimana arakomeza ubutumwa bwe amusaba ko niba akiriho kandi akaba yumvise iri tangazo yakwihutira gutahuaka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ngo azifashishe imiryango y’abagiraneza ishinzwe kwita ku mpunzi nka HCR cyangwa se umuryango mpuzamahanga wa Croix Rouge imufashe gutahuka.

9. Uyu munsi tugiye gusozereza ku butumwa bwa Ndayisaba Jean Bosco utuye mu ntara ya Gitarama, mu cyahoze ari komine Masango, umurenge wa Rwesero ararangisha mukuru we Nishimwe Elisa, ushobora kuba ari muri Afurika y’epfo. Ndayisaba arakomeza ubutumwa bwe amusaba ko yamumenyesha amakuru ye n’aho yaba aherereye muri iki gihe. Ngo yahitisha itangazo kuri radiyo Mudatenguha Ijwi ry’Amerika cyangwa agahamagara kuri nimero za telephone zikurikira. Izo nimero ni 08891360 cyangwa 08862058 cyangwa 08465155. Ndayisaba ararangiza ubutumwa bwe amumenyesha ko Elina, Emmanuel na Albert bose baraho kandi ko bamutashya cyane.

XS
SM
MD
LG