Uko wahagera

Mu Rwanda Barashe Umwaka Mushyashya


Bibaye ubwa mbere mu mateka y’u Rwanda haba igikorwa cyo kurasa umwaka hakoreshejwe amasasu yabugenewe.

Igikorwa cyo kurasa umwaka mu Rwanda cyajyaga gikorwa hakoreshejwe amasasu asanzwe. Cyaje guhagarara muri 1995 ubwo abantu bihishaga inyuma y’icyo gikorwa bagakora ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, ndetse abantu benshi barahahamukaga iyo bumvaga urusaku rw’amasasu.

BCR ni yo yarashe umwaka

Banki y’ubucuruzi y’u Rwanda, BCR, ni yo yakoze igikorwa cyo kurasa umwaka mu Rwanda tariki ya 1 Mutarama 2006, i saa sita z’ijoro zuzuye kuri Stade Amahoro, i Remera, mu gitaramo cyari cyitabiriwe n’abahanzi batandukanye bo mu Rwanda ndetse n’abo mui Afurika y’iburasirazuba, imbere y’abantu bagera kuri 4000.

Hagaragaye ibishashi by’umuriro by’amabara atandukanye bigenda byihinduranya mu kirere. Abanyarwanda bari kuri Stade Amahoro i Remera i Kigali bishimiye ako gashya banki y’ubucuruzi y’u Rwanda, BCR, yabazaniye.

Abatarabashije kugera kuri Stade Amahoro, dore ko kwinjira byari ukwishyura, amaso bari bayahanze ikirere, birebera uko ibishashi by’umuriro bizamuka byihinduranya mu iraswa ry’umwaka.

Igikorwa cyo kurasa umwaka, fire works, gikorwa mu bihugu bitandukanye byo kw’isi bishimira umwaka mushya cyangwa indi minsi mikuru ikomeye.

Abanyarwanda bizeye ko kiriya gikorwa cyo kurasa umwaka kizakomeza no mu yindi myaka izaza.

XS
SM
MD
LG