Uko wahagera

Inzibacyuho Yagarutse mu Rwanda


Ntibikiri amagambo, byabaye impamo. Guhera tariki ya 1 Mutarama 2006 u Rwanda rugizwe n’intara 4 hiyongereyeho umujyi wa Kigali, uturere 30 n’imirenge 416.

Igihe abayobozi b’inzego z’ibanze bari baratorewe cyarangiranye n’umwaka wa 2005. Kubera iyo mpamvu, inzibacyuho yongeye gushyirwaho mu nzego z’ibanze zo mu Rwanda mu gihe cy’amezi abiri, ikazarangira amatora y’inzego z’ibanze amaze kurangira. Ayo matora azakorwa ku matariki ya 6,9,20, na 24 Gashyantare 2006, arangire tariki ya 2 Werurwe 2006.

Ba guverineri b’intara 4 bamenyekanye

Abayobozi b’intara 4 ntibazongera kwitwa ba perefe; biswe ahubwo ba guverineri. Minisitiri w’Intebe Bernard Makuza yatangaje abo bayobozi b'intara 4, ndeste n’abazayobora uturere mu gihe cy’inzibacyuho.

Intara y’amajyaruguru yahawe Rucagu Boniface. Asanzwe ayobora intara ya Ruhengeri. Intara y’iburasirazuba yahawe Mutsindashyaka Théoneste; yatakaje umujyi wa Kigali. Intara y’iburengerazuba izayoborwa na guverineri Mussa Faziri Harerimana wayoboraga intara ya Cyangugu. Intara y’amajyepfo yahawe guverineri Eraston Kabera usanzwe ayobora intara ya Butare. Uzayobora umujyi wa Kigali ntabwo yatangajwe.

Politiki yo kuvugurura ubuyobozi irakomeje

Igikorwa cyo kuvugurura ubutegetsi begereza abaturage ubushobozi n’ubuyobozi kirakomeje. Iri vugurura rirajyana n’ivugururwa ryakozwe mu butegetsi bwite bwa Leta. Ingaruka z’icyo gikorwa na zo zikomeje kwigaragaza; abantu bakomeje gutakaza akazi k’uburyo ubushomeri buri kurushaho kwiyongera.

Kwegereza ubuyobozi n’ubushobozi abaturage bizatuma na none abaturage bongera gushaka ibyangombwa bundi bushya, hakurikijwe uturere dushya.

Igice cyatangiye cyo kwegereza abaturage ubuyobozi n’ubushobozi hakurikijwe structure nshyashya ni icya kabiri. Icya mbere cyari cyaratangiye mu w’i 2001.

XS
SM
MD
LG