Uko wahagera

Umwaka wa 2005 Wari Imvange ku Itangazamakuru ryo mu Rwanda


Umwaka w’i 2005 urahumuje. Dore bimwe mu bintu by’ingenzi byawuranze mu itangazamakuru mu Rwanda

Duhereye ku Ijwi ry’Amerika, umwaka urangiye w’i 2005 ntiwahiriye abanyamakuru baryo mu Rwanda. Abo banyamakuru bimwe uburenganzira bwo gutara inkuru ahantu hamwe na hamwe. Umunyamakuru w'ikiganiro cy'Urubyiruko “Ejo Bite”, Isatibasumba Olivier, yafatiwe mu nkambi y’impunzi y’Abanyecongo iba i Gihembe, i Byumba, yari agiye gutara amakuru ku bana tariki 20 Gicurasi 2005.

Gukorera muri iyo nkambi muri 2005 ntibyahiriye abo banyamakuru na gato. Tariki ya 25 Gicurasi 2005, undi munyamakuru w’Ijwi ry’amerika Lucie Umukundwa yimwe uburenganzira bwo gutara amakuru na none muri iyo nkambi ubwo bibukaga Abanyecongo bazize ubwicanyi i Mudende. Nyuma y’impaka zitoroshye yahawe uburenganzira, arakora.

Abanyamakuru b’Ijwi ry’Amerika kandi bakorera mu Rwanda ntibazibagirwa ingaruka bagize nyuma y’ikiganiro bagiranye na Nayinzira Jean Nepomuscene ku mirimo nsimburagifungo.

Ku banyamakuru bo mu itangazamakuru ryandika ryigenga mu Rwanda bo umwaka urangiye w’i 2005 wababereye inzira yo kwibohoza. Babyerekanye ubwo bangaga amatora y’abagize ishyirahamwe nyarwanda ry’itangazamakuru, ARJ.

Gusa nta byera ngo de kuko tariki 19 Nzeri muri uyu mwaka ikinyamakuru cyigenga UMUCO N° 18 cyafashwe n’inzego za Polisi, umuyobozi wacyo Bizumuremyi Bonaventure yari avuye mu icapiro i Kampala.

Muri uyu mwaka urangiye kandi ibinyamakuru byandika byigenga byavutse ku bwinshi, n’ubwo hari n’ibindi byari biriho bitigeze bisohoka. Mu binyamakuru byavutse twavuga nk’Umurabyo, Urumuli, Umwezi, Umuseke, Umurinzi, Rwanda Newsline, n’Umuhanuzi.

Amaradiyo yigenga na yo yararumbutse muri uyu mwaka. Muri ayo twavuga nka City Radio, Radio Maria, Radio Salus, Radio Izuba, Radio Umucyo, na Radio Ijwi ry’Ibyiringiro

Muri leta ho abanyamakuru bayo, kimwe n’abandi bakozi bo mu nzego za Leta, bari biteguye igabanya muri uyu mwaka. Uyu mwaka urangiye iryo gabanya abo banyamakuru bise Tsunami ridakozwe muri ORINFOR. Bahora ariko bahangayitse kuko bazi ko urwariye abandi na bo rutabibagiwe.

Muri uyu mwaka na none ikinyamakuru cyabonye igihembo ni Kinyamateka ya Kiliziya Gatolika. Radio yigenga yashimwe ni Radio Contact.

XS
SM
MD
LG