Uko wahagera

Abanyecongo bo mu Rwanda Ntibashoboye Gutora Itegeko Nshinga rya Congo


Intambara yabaye muri Congo yatumye bamwe mu Banyecongo bahungira hirya no hino mu bihugu bitandukanye. U Rwanda na rwo ruri muri ibyo bihugu byabakiriye.

Nyuma y’igihe igihugu cya Congo kimaze mu bibazo byatewe n’intambara bigatuma hashyirwaho inzibacyuho, muri Congo ubu bari kwitegura uko icyo gihe cy’inzibacyuho cyarangira. Ni muri urwo rwego hateguwe itegeko nshinga rishya icyo gihugu kizagendereho.

Amatora yo kwemeza cyangwa guhakana iryo tegeko nshinga yabaye muri Congo hose tariki ya 18 na 19 Ukuboza 2005. Ayo matora yakozwe mu buryo butaziguye. Abanyecongo bose, uretse abari mu gihugu, ntibabonye uburenganzira bwo kwitorera iryo tegeko nshinga igihugu cyabo kizagenderaho mu bihe bizaza.

Ijwi ry’Amerika ryegereye Abanyecongo baba hirya no hino mu Rwanda kugira ngo rimenye niba barabashije kuzuza inshingano zabo nk’abenegihugu ba Congo zo guhitamo cyangwa guhakana iryo tegeko nshinga. Badutangarije ko bitabakundiye kubera impamvu zinyuranye.

Zimwe muri izo mpamvu ngo ni uko batari biyandikishije ku ilisiti y’itora, kandi bakaba batari bazi ingingo zikubiye muri iryo tegeko nshinga rishya, ndetse n’ibyo rivuga. Bamwe muri bo bongeyeho ko batari kubona aho baba mu gihe cy’iminsi ibiri umupaka ufunze kuko nta miryango bakigira muri Congo.

Abanyecongo baba mu Rwanda ntibishimiye ukuntu igihugu cyabo kitabashakiye ubundi buryo bwo kwitorera itegeko nshinga rishya rya Congo batarinze kujya gutorera muri Congo. Bifuza ko mu matora yandi azaba mu mwaka utaha bazatora hakoreshejwe uburyo bita “Vote par correspondance”.

XS
SM
MD
LG