Uko wahagera

Abaturage Barinubira Ibiciro bya ELECTROGAZ


Amashanyarazi yari ateye ikibazo kinini mu Rwanda mu minsi yashize kubera kugabunuka cyane kw’amazi y’ingomero zayo no kwiyongera kw’abantu bayakoresha. Uduce twinshi tw’igihugu twari twarumiwe, twarayibagiwe, kubera ko yazaga rimwe na rimwe. Abenshi bari bamaze kumenyera icuraburindi.

Nta byera ngo de !

Ikibazo cy’amashanyarazi ubu kirasa nk’icyakemutse. Mu Rwanda hose ubu umuriro urahari amasaha 24 kuri 24. Hazanywe imashini za mazutu ziyongera ku ngomero z’amashanyarazi za Mukungwa na Rusizi byamaze kugaragara ko zidatanga ingufu z’amashanyarazi zihagije ukurikije umuriro ukenewe mu gihugu hose.

Kugura amavuta akoreshwa n’izo mashini, ndetse no kuzikodesha, bisaba uruganda rw’amazi n’amashanyarazi, ELECTROGAZ, amafaranga menshi. Ni muri urwo rwego igiciro cy’amashanyarazi cyavuye ku Manyarwanda 81 kuri Kwh imwe kikagera kuri 112 kuri Kwh imwe.

Abaturage barinubira izamuka ritunguranye ry’icyo giciro. Bamwe ngo wagira ngo ibyuma bibara umuriro iwabo, cash power, byarapfuye, ngo kuko batakigura umuriro ngo umaremo kabiri. Aho bagurira urwo muriro, kuri ELECTROGAZ, usanga amaganya y’abaturage ari menshi cyane, bivugisha bakisubiza.

Uretse igiciro cy’umuriro cyazamutse ELECTROGAZ yo ivuga ko nta kindi cyahindutse.

ELECTROGAZ iri mu bigo bya Leta byeguriwe abikorera ku giti cyabo. Ifite ikibazo gikomeye cy’imyenda iberewemo ahanini n’ibigo bya Leta bitishyura amazi n’amashanyarazi, hakiyongeraho n’abiba umuriro n’amazi badashaka kwishyura.

XS
SM
MD
LG