Uko wahagera

Mu Rwanda Baritegura Amatora y'Inzego z'Ibanze Muri Werurwe 2006


Mu kwezi kwa Werurwe 2006, mu Rwanda hose hazaba amatora y’abagize inzego z’ibanze, ari zo akagari, umurenge, akarere n’umujyi wa Kigali.

Kugirango ayo matora atazagaragaramo ibibazo byagiye biranga andi matora u Rwanda rwagize uhereye mu mwaka w’I 2000, imyiteguro yayo yatangiye kare. Kwiyandikisha ku ilisiti y’itora ndetse no guhabwa ikarita nshya ihesha umuntu uburenganzira bwo gutora byarangiye gukorwa. Abiyandikishije kur lisiti y’itora ni 93%.

Abashaka kwiyamamaza bahoraga binubira ugutinda gusohoka kw’itegeko rigenga amatora yabanjirije aya, bigatuma bitegura nabi. Itegeko rizagenga ayo matora riri hafi gusohoka, bizatuma abashaka kuziyamamaza bagira igihe gihagije cyo kwitegura.

30% yahariwe abagore

Inama y’igihugu y’abagore iri gushishikariza abari n’abategarugoli kuziyamamaza muri ayo matora yo mu kwezi kwa gatatu 2006, bityo bazabashe kubona 30% uko itegeko nshinga ribibemerera. Binashobotse bo bifuza ko barenza, nk’uko bimeze mu nteko ishinga amategeko, aho abagore bageze hafi kuri 50%.

Abayobozi bazatorwa bazatorerwa mu nzego nshya, ni ukuvuga mu turere 30, n’imirenge 418. Muri ariya matora kandi nta mitwe ya poritiki izinjiramo. Umuntu aziyamamaza ku giti cye.


XS
SM
MD
LG