Uko wahagera

Muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo Batoye Itegeko Nshinga Rishya


Mu mugi wa Goma abantu benshi bari bahagaze imbere y’ibiro by’itora kuva mu ma saa kumi n’ebyiri, isaha yari iteganijweho amatora. Ahenshi kuri ibyo biro batangiye batinze, mu ma saa moya, ku buryo abantu bari bamaze isaha irenga buzuye imbere y’ibiro by’itora batangiye kuvunda ngo babone uko batora mbere.

Madamu Furaha ari mu bashoboye gutora mbere. Agisohoka mu biro by’itora yadutangarije ko atoye neza nubwo yinjiye mu muvundo. Avuga ko atigeze na rimwe asoma umushinga w’itegeko nshinga kandi nta muntu n’umwe wawumubwiyeho. Ati:

“Ntoye kugira ngo amahoro agaruke muri Kongo kuko nsanga ari intangiriro y’amahoro mu gihugu cyacu kuko nyuma y’aya matora hazakurikira andi matora y’abayobozi.”

Umunsi wa mbere warangiye abantu benshi barangije gutora ku buryo ku munsi wa kabiri hazaga umwe umwe. Umuvundo wo ku munsi wa mbere waguyemo abantu bagera kuri batatu muri Ructhuro kubera umubare w’abacunga umutekano uteri uhagije. Umugore umwe utwite, n’undi mugore n’umwana, bapfiriye mu mubyigano babakandagiyeho ari benshi.

Ibarura ryatangiye ku munsi wa kabiri isaa cyenda babaruye amajwi aho. Mu biro byinshi by’itora abantu hafi ya bose biyandikishije baratoye kandi abatoye yego bararenga 90%. Uwitwa Habiyambere Corneil, umwe mu basheshe akanguhe twasanze ku biro by’itora ku mashuri yisumbuye muri chefferie ya Munigi, avuga ko muri rusange byagenze neza kandi ko abaturage batoye yego kuko ari yo ivuga inzira y’amahoro naho oya ikavuga intambara.

Naho Maitre Duniya Ruyenzi, umwe mu banyamuryango b’umuryango uharanira
uburenganzira bw’ikiremwamuntu mu bijyanye no guharanira demokarasi, arasaba guverinoma kudategereza amatora ngo itangire kubahiriza uburenganzira bwa muntu. Asanga abaturage barambiwe inzibacyuho zidashira, intambara z’urudaca, no kudahembwa kw’abakozi. Yongeraho ko abana bagombye gutangira kwigira ubuntu.

Amatora yatangiye Perezida wa Repubulika ya Congo, Joseph Kabila, na Visi Perezida ushinzwe umutekano, Maitre Azarias Ruberwa, bari mu burasirazuba bwa Congo, umwe i Bukavu undi i Goma.

Twegereye Visi Perezida Azarias Ruberwa, adutangariza ko ishyaka rye RCD rishoboye kugera ku byo ryaharaniye rifata intwaro, harimo uburinganire bw’umugore n’umugabo, bakagira uburenganzira bungana, ubwenegihugu bwemerera ubwoko bwose bwari muri Congo muri 1960, ubwigenge bw’intara kuko zigiye kugira leta yazo, ni ukuvuga inteko ishinga amategeko na guverinoma, n’ibindi.

Mu kiganiro twagiranye guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru, Ngayabaseka Serufuri, yemeza ko imitwe yitwaje intwaro ikirangwa muri Kivu y’Amajyaruguru itazabuza amatora kuba. Ngo ingamba zarafashwe babifashijwemo na guverinoma ndetse n’umuryango w’ababibumbye kugira ngo umutwe w’Abanyarwanda witwaje intwaro, FDLR, n’uwo Abaganda, Resistance Army, bitazabangamira inzira ya Demokarasi.

Andi matora y’abadepite na Perezida wa Repubulika ateganijwe muri aya mezi 6 ari imbere.

XS
SM
MD
LG