Uko wahagera

Depute wa FPR Tuyishime Brigitte Yareguye


Intumwa ya rubanda Tuyishime Brigitte yari ihagarariye FPR mu nteko kuri uyu wa gatanu yareguye. Nyuma y’uko yegura inteko yize ku kibazo cye isaba ko yakurikiranwa ku magambo yavuze. Icyo cyemezo cyafashwe nyirubwite adahari. Aya makuru turayakesha itangazamakuru rya Leta.

Nyuma yo kubaza bamwe mu bari mu nteko batashatse ko tubatangariza amazina,Depite Tuyishime Brigitte ngo yabajijwe na bagenzi be amakuru y’umutegarugori wari warafungiwe icyaha cy’itsembabwoko ukomoka ku Gisenyi kimwe na we. M’ukubasubiza yababwiye ko yahanaguweho icyaha n’inkiko kuko yari yarabeshyewe, yongeraho ati :

”Uwadukiza aba resikape (abacitse ku icumu ry’itsembabwoko) batatu b’iwacu twagira amahoro…”.

Depite Gatete Polikalipe bari kumwe mu butumwa yahise amubaza ati: “Ugize ngo iki ?”

Asubiramo ngo : “Uwadukiza abaresikape twagira amahoro.”

Umwe mu ntumwa za rubanda wari mu nteko we yavuze ko asanga nta gitangaje muri ibyo. Ibye bizigwaho ubutaha.

Nyuma yaho depite Tuyishime yagiye kwisobanura mu ishyaka rye rya FPR Inkotanyi, bamutegeka kwegura.

XS
SM
MD
LG