Uko wahagera

Imirwano Hagati ya Guverinoma ya Congo n'aba Mai Mai muri Katanga Irimo Kubica


Abakozi b’Umuryango w’Abibumbye batanga imfashanyo bavuga ko imirwano hagati y’ingabo za guverinoma ya Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo n’aba Mai Mai mu ntara ya Katanga yatumye abasivili bagera ku bihumbi 25 bahunga ako karere.

Nyuma y’ibyumweru bitatu guverinoma itangiye kugaba ibitero simusiga ku ba Mai Mai mu ntara ya Katanga, ubu ni bwo ibibazo by’abo baturage bitangiye kugaragara.

Umuryango w’Abibumbye uvuga ko abasivili bataye ingo zabo ubu ngo bakeneye imfashanyo aho bari. Gusa aho bari ngo nta batanga imfashanyo bapfa kuhagera. N’abasirikari ba MONUC na bo ngo ntibapfa kuhakandagira.

Abatanga imfashanyo bakeya bashobora kugera aho muri Katanga bahura n’ingorane zitoroshye, harimo umutekano ukomeje kuba mukeya, kuba nta nzira nyabagendwa zihari, n’ingendo ndende bagomba gukora. Nta n’ubwo kandi nibura bashobora gucungira ku basirikari ba MONUC banyanyagiye muri Congo hose. Aho muri Katanga hari aba MONUC 100 gusa kandi iyo ntara ubwayo ingana n’igihugu cy’Afghanistan.

Abo baturage bataye ingo zabo bariyongera ku bandi ibihumbi 75 bamaze guhunga iwabo kubera aba Mai Mai.

Ubu impungenge zihari ni uko imirwano igikomeza kandi imiryango itanga imfashanyo idashobora kugera ku bayikeneye, bishobora kubyara ibibazo bikomeye cyane muri abo baturage, cyane cyane ko ubu hanakonje kubera imvura zirimo kugwa.

Havugwa ko guverinoma y’i Kinshasa ari yo yabanje guha abo ba Mai Mai intwaro kugira ngo bayifashe kurwanya umutwe wayirwanyaga ushyigikiwe n’u Rwanda. Aho intambara yo muri Congo irangiriye ariko, aba Mai Mai batangiye kwibasira abasivili mu ntara ya Katanga. Gusa igisirikari cya guverinoma ya Congo cyarahiriye gucogoza abo ba Mai Mai no kuhagarura umutekano mbere y’amatora rusange ateganijwe mu iki ryo mu mwaka utaha.

XS
SM
MD
LG