Uko wahagera

Abanyakenya Bamaganye Umushinga w'Itegeko-Nshinga Rishya


Perezida Mwai Kibaki wa Kenya yemeye ko yatsinzwe kamarampaka ku itegeko nshinga rishya ryari rigenewe icyo gihugu. Abatavuga rumwe na we bo bakoze ibirori bishimira ko iryo tegeko ritatowe. Abarishakaga bari 43% gusa, mu gihe abatarishakaga bari 57%.

Perezida Kibaki yatangarije kuri television ko guverinoma ye izubahiriza icyifuzo cy’abaturage ba Kenya. Perezida Kibaki kandi yanabaye nk’uvuga ko ibyo gushaka guhindura itegeko nshinga abishingutsemo. Ubu ngo ni igihe cyo kugira ngo Abanyakenya bongere gukusanya imbaraga zabo m’ukwiteza imbere.

Umuyobozi w’abarwanyaga iryo tegeko, Uhuru Kenyatta, we ariko yasabye guverinoma guhita itangira gutegura irindi tegeko. Abatsinze iryo tegeko biriwe mu mihanda babyina.

Abashinzwe amatora bavuga ko yagenze neza n’ubwo ngo hari ibitaragenze neza hamwe na hamwe.

Abanze itegeko nshinga rishya barinengaga kuba ngo ritagabanyaga ububasha bwa perezida k’uburyo buhagije.

XS
SM
MD
LG