Uko wahagera

Umucamanza Brigitte Renault wo mu Bufaransa Yageze mu Rwanda


Ikirego cyatanzwe mu kwezi kwa kabiri k’uyu mwaka n’abarokotse itsembabwoko ryo mu Rwanda bagera kuri batandatu. Bararega abasirikare b’Abafaransa bari ku Gikongoro, i Murambi, muri Zone Tourquoise, kuba ngo barahaye uburenganzira Interahamwe na bamwe mu basirikare ba Ex-fars bwo kwinjira mu nkambi bagatwara Abatutsi bari bahungiye i Murambi, bakajya kubica. Bararega rero abasirikare b’Abafaransa bari aho i Murambi ubufatanyacyaha mu byaha by’itsembabwoko n’ibyaha byibasiye inyoko-muntu.

Mu gihe azamara mu Rwanda umucamanzakazi Brigitte Renault azaganira n’abatanze ikirego, kandi bazabonanira muri ambassade y’Ubufaransa mu Rwanda.

Mbere y’uko Madamu Renault aza mu Rwanda, Parike y’Ubufaransa yamwandikiye imumenyesha ko umutekano we utizewe mu Rwanda kandi ko ashobora kuhahurira n’ingorane. Parike y’urukiko rwa gisirikare rw’Ubufaransa yamugiraga inama yo gutumiza abarega, akababariza mu Bufaransa.

Bamwe mu barokotse twaganiriye bavuga ko ngo, bakurikije imyitwarire ya Leta y’Ubufaransa ku kibazo cya genocide yo mu Rwanda,batarizera ko ikirego cyabo kizakirwa. Baragira bati:

“Parike igomba gutanga ikirego ifite impungenge z’umutekano mu Rwanda izafungura ikirego? Ese ikirego kiramutse gifunguwe iyo parike izategura ite dosiye idashobora gukandagira mu Rwanda?”

Umwe mu barokotse twagaraniriye, Bwana Kanamugire Innocent, avuga ko asanga kuba nta muntu n’umwe wagize uruhare muri genocide waburanishijwe na Leta y’Ubufaransa nta cyizere byabaha ko noneho Ubufaransa buzakurikirana
abasirikare babwo.

Umucamanzakazi Brigitte Renault we ngo azavugana n’itangazamakuru arangije gukora icyamuzanye mu Rwanda.

XS
SM
MD
LG