Uko wahagera

Mu Rwanda Batangiye Kugerageza Urukingo rwa SIDA ku Bantu 30


Igerageza ry’urukingo rwa SIDA mu Rwanda ryavuzwe kuva kera, ariko noneho ryashyizwe mu bikorwa kuva kuri uyu wa mbere, ubwo umwe mu bakorerabushake bagera kuri 30 bemeye gukorerwaho ubushakashatsi yahabwaga urwo rukingo ruri mu igerageza.

Iyi gahunda irashyirwa mu bikorwa n’umushinga San Francisco ufatanije n’ishuri ryo muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, na programu mpuzamahanga ku rukingo rwa Sida. Muri 1990 ni bwo Umuryango w’Abibumbye watoranije U Rwanda kugira ngo rukorerwemo ubushakashatsi k’urukingo rwa SIDA.

Urwo rukingo ni bwo rukigeragerezwa ku bantu, ariko rwageragerejwe cyane ku nyamanswa mbere yo gutangira kurugerageza ku bantu.

Nk’uko umunyamabanga wa Leta ushinzwe kurwanya SIDA n’indwara z’ibyorezo, Dr.
Nyaruhirira Innocent, yabidutangarije, u Rwanda rwatanze umuganda mu bushakashatsi nta zindi nyungu rugamije. Yanadutangarije ko haramutse habaye impanuka hakagira abandura mu bageragerezwaho urwo rukingo bazakurikiranwa
usibye ko ngo yizeye ko nta mpanuka yabaho.

XS
SM
MD
LG