Uko wahagera

SIDA Ikomeje Kwibasira Afurika


Raporo y’Umuryango w’Abibumbye ku ndwara ya SIDA ivuga ko akarere k’Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara gakomeje kuba aka mbere m'ukwibasirwa cyane n’iyo ndwara ku isi yose.

Muri uyu mwaka abantu bagera kuri miriyoni eshanu biyongereye k’umubare w’ababana agakoko ka SIDA. Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara kandi iracyari mu turere twibasiwe cyane na SIDA. Ku bantu batatu banduye akoko ka SIDA, babiri bose ni abo muri Afurika.

Paul DeLay ukorera ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita kuri SIDA, UNAIDS, avuga ko ubu ku isi hari abantu bagera kuri miriyoni 40 banduye agakoko ka SIDA ariko bagihumeka. Abandi miriyoni 25 bamaze gupfa bazira SIDA kuva iyo ndwara yamenyekana muri 1981. Muri uyu mwaka wonyine, SIDA yahitanye abantu basaga miriyoni eshatu. Muri abo miriyoni 3 bazize SIDA muri uyu mwaka, miriyoni imwe n’igice ni Abanyafurika.

Paul DeLay avuga ko muri Afurika ibihugu bihangakishije cyane ari Mozambique, Afurika y’Epfo na Swaziland. Muri Afurika y’Epfo, ubu abantu bakuru banduye SIDA bamaze kuba 30%; muri 2003 bari 26% gusa. Muri Swaziland, Lesotho na Botswana ho 40% by’abantu bakuru bamaze kwandura SIDA.

Bwana DeLay avuga ko hakenewe kwongera ingufu m’ugukumira SIDA kugira ngo ishobore kugabanuka. Impamvu ngo ni uko bitangiye kugaragara ko gukumira SIDA bifite akamaro gakomeye. Ingero zifatika zitangiye kugaragara muri Afurika. SIDA ngo itangiye kugabanuka mu bihugu nka Kenya, Zimbabwe na Burkina Faso bwa mbere mu gihe cy’imyaka isaga 10. Aho hose ngo byashobotse kubera ibikorwa byo kuyirwanya.

Kugeza muri uyu mwaka Uganda ni yo yakundaga kuvugwa yonyine mu bihugu byashoboye gucogoza SIDA k’uburyo bugaragara.

Bwana DeLayn avuga ko ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi, OMS, yatangije porogaramu ikomeye yo kubonera imiti abanduye agakoko ka SIDA benshi. Ibyo ngo byatumye abantu basaga ibihumbi 250 bagombaga gupfa muri uyu mwaka bazira SIDA barokoka.

Raporo ya UNAIDS ivuga icyakora ko imiti ya SIDA igihenda kuri benshi, cyane cyane muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara. Ku banyafurika 10 bakeneye iyo miti umwe ku ijana gusa ni we washoboye kuyibona muri uyu mwaka.

Inkuru nziza ihari ni uko urubyiruko rwarushijeho kwirinda SIDA muri uyu mwaka. Abatoya ngo bagabanije umubare w’abantu baryamana na bo, barushaho gukoresha agakingirizo, ndetse batangira no kugenda bucyeya m’ugutangira kugira imibonano mpuzabitsina.

Byaragaragaye kandi ko abanyeshuri bandura SIDA ari bakeya cyane ugereranije n’abatiga cyangwa abareka amashuri imburagihe, bivuga ko amashuri muri rusange afite uruhare rukomeye m’ukurwanya SIDA.

Indyo nziza na yo ngo iri mu bifasha m’ukurwanya SIDA kubera ko ifasha imiti kurushaho gukora neza.

XS
SM
MD
LG