Uko wahagera

Amatangazo y'Ababuranye n'Ababo yo ku Itariki ya 20 11 2005


Uyu munsi turatumikira:

Mbitezimana Isaac Batisita utuye ku murenge wa Muko, akarere ka Mutobo, ahahoze ari komine Nyakinama, intara ya Ruhengeri;umuryango wa Sibomana Joseph na Mukabineza Beatrice batuye mu ntara ya Kigali Ngari, akarere ka Ngenda na Nzabonimpa Jean Pierre bita Piperi utuye mu kagari ka Gifumbo, umurenge wa Kabwende, akarere ka Kinigi, intara ya Ruhengeri, Alfred uri mu mugi wa Buffalo ho muri Leta zunze ubumwe bw’Amerika; Shamukiga Jeunesse utuye mu kagari ka Twimbogo, umurenge wa Burunga, umujyi wa Kibuye, intara ya Kibuye na Saruhara utuye mu kagari ka Akingondo, umurenge wa Kiziguro, akarere ka Murambi, intara y’Umutara, Kwizera Etienne n’umuryango we batuye mu ntara ya Ruhengeri, akarere ka Mutobo, umurenge wa Muko, akagari ka Gisenyi; umuryango wa Musharangabo Feresiyane na Mukangabo Tasiyana utaravuze aho ubarizwa muri iki gihe na Mukabanamba Marie Jeanne utuye mu kagari ka Nyamugali, umurenge wa Gikucye, akarere ka Rebero, intara ya Byumba.

1. Duhereye ku butumwa bwa Mbitezimana Isaac Batisita utuye ku murenge wa Muko, akarere ka Mutobo, ahahoze ari komine Nyakinama, intara ya Ruhengeri ararangisha mubyara we Mbuzamamenero Isidore Seburo ushobora kuba ari muri Congo Kinshasa . Mbitezimana arakomeza ubutumwa bwe amubwira ko bashiki be Maderena na Nzayino, babyara ba Yozefu, Yanwari Shadaraki na Yamini bose baramusuhuza cyane. Mbitezimana ararangiza ubutumwa bwe amusaba ko yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ngo n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo abazi yabibamenyesha.

2. Dukurikijeho ubutumwa bw’umuryango wa Sibomana Joseph na Mukabineza Beatrice batuye mu ntara ya Kigali Ngari, akarere ka Ngenda bararangisha abana bobo Hitayezu Emmanuel na Nizeyimana Aphrodice baburanye mu ntambara yo muri 94. Uwo muryango urakomeza ubutumwa bwawo uvuga ko Hitayezu yigeze kwandika avuga ko ari mu nkambi ya Gitare ho muri Tanzania ariko bakaba batazi amakuru ye n’aho ubu yaba aherereye. Uwo muryango uboneyeho kandi kumumenyesha ko murumuna wabo Nsabimana Paul ubu yatahutse avuye muri Congo, akaba yarazanywe n’ingabo za Monuc. Ngo nabo babishoboye bakwihutira gutahuka. Ngo bashobora kandi kubagezaho amakuru yabo n’aho baba baherereye muri iki gihe bakoresheje nimero za telephone zikurikira. Izo nimero ni 250 575523.

3. Tugeze ku butumwa bwa Nzabonimpa Jean Pierre bita Piperi utuye mu kagari ka Gifumbo, umurenge wa Kabwende, akarere ka Kinigi, intara ya Ruhengeri ararangisha murumuna we Turamyimana Etienne uzwi cyane ku izina rya Rulinda. Nzabonimpa arakomeza ubutumwa bwe amumenyesha ko abavandimwe be Mingizo, Madalina, Francois, Tanaziya bamutashya kandi bakaba bamusaba kwihutira gutahuka yifashishije imiryango y’abagiraneza nka HCR cyangwa umuryango mpuzamahanga wa Croix Rouge.Nzabonimpa aboneyeho kandi kumenyesha Munyalibanje Innocent Endre, Sipora, na Venansiya bose bakaba batuye I Kaisho, muri Karagwe, Tanzania ko ibarwa n’amafoto baboherereje byabagezeho kandi ko babashubije. Nzabonimpa ararangiza ubutumwa bwe asaba umugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi abarivuzwemo kubibamenyesha.

4. Dukomereje rero ku butumwa bwa Habarugira Alfred uri mu mugi wa Buffalo ho muri Leta zunze ubumwe bw’Amerika ararangisha Habimana Jean Bosco ushobora kuba ari muri Tanzania. Habarugira arakomeza ubutumwa bwe amusaba ko niba akiriho kandi akaba yumvise iri tangazo yakoresha uko ashoboye akamumenyesha amakuru ye n’aho yaba aherereye muri iki gihe. Ashobora guhitisha itangazo kuri radiyo Ijwi ry’Amerika cyangwa se akamwandikira kuri aderesi zikurikira. Izo aderesi ni Habarugira Alfred, 14 Maryner Homes, Buffalo, NY 14201. Ngo ashobora kandi kumuhamagara akoresheje nimero za telephone zikurikira. Izo nimero ni 716 8534122.

5. Dukurikijeho ubutumwa bwa Shamukiga Jeunesse utuye mu kagari ka Twimbogo, umurenge wa Burunga, umujyi wa Kibuye, intara ya Kibuye aramenyesha mukuru we Mbuguje Augustin ubarizwa muri Kongo Kinshasa, zone Pfizi, Ndishimye Jean Damascene bakunda kwita Mabe, Nzabonimpa Albert, Bazirushya Enock na Gatabazi Adonia ko we yatahutse akaba yarageze mu Rwanda amahoro. Shamukiga arakomeza ubutumwa bwe abwira abo arangisha ko yasanze ababyeyi be bose baraho, kandi ko mukuru we Theophile na Mushiki we na bo yasanze barageze mu Rwanda. Shamukiga aramenyesha kandi Venuste na mushiki we Josephine ko bakimara kumva iri tangazo bakwihutira gutahuika kuko se Munyankiko Denys na nyina Pudasiyana ndetse na Mukuru wabo Patrice bose bose bari mu rugo ku Gikongoro. Ngo bazisunge Monic ibafashe gutahuka mu Rwanda.

6. Tugeze ku butumwa bwa Saruhara utuye mu kagari ka Akingondo, umurenge wa Kiziguro, akarere ka Murambi, intara y’Umutara ararangisha umwana we witwa Niyotwizigiye Eugenia wagiye ahungiye muri cyahoze cyitwa Zayire. Saruhara arakomeza ubutumwa bwe amusaba ko yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ngo n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo amuzi yabimumenyesha.

Twibutse abifuza kutwandikira ko aderesi yacu ari VOA Africa Division, Kirundi -Kinyarwanda Service, 330 Independence Avenue SW, Washington DC 20237, USA. Abashaka kutwandikira bakoresheje uburyo bwa internet aderesi ya e-mail yacu ni central-africa@voanews.com cyangwa radiyoyacu@voanews.com Fax yacu yo ni (202) 260-2579.

7. Dukomereje ku butumwa bwa Kwizera Etienne n’umuryango we batuye mu ntara ya Ruhengeri, akarere ka Mutobo, umurenge wa Muko, akagari ka Gisenyi, ahahoze ari komine Nyakinama bararangisha umwana wabo Munyaneza Valens wasigaye I Masisi ho mu cyahoze cyitwa Zayire. Kwizera n’umuryango we baramusaba ko yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Baboneyeho kandi no gusaba ababa bazi aho umwana aherereye cyane cyane abakristo bo mu rusengero rw’I Gatoboro ko bamugezaho ubwo butumwa cyangwa Diakoni Manjegeli utuye kuri urwo rusengero. Kwizera n’umuryango we bararangiza ubutumwa bwabo bamusaba ko yakwisunga imiryango mpuzamahanga yita ku mpunzi nka Croix Rouge cyangwa se HCR ikamufasha gutahuka. Ngo umubyeyi we na bashiki be baramutashya cyane.

8. Dukurikijeho ubutumwa bw’umuryango wa Musharangabo Feresiyane na Mukangabo Tasiyana utaravuze aho ubarizwa muri iki gihe, urarangisha Musabyimana Samuel uri mu kigero cy’imyaka 33 wagiye ahunze yerekeza iyo mu cyahoze cyitwa Zayire, mu nkambi ya Nyamiragwe. Uwo muryango uramusaba ko yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ngo n’unundi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo amuzi yabimumenyesha. Uwo muryango urarangiza ubutumwa bwawo umumenyesha ko abari kumwe na we bageze mu Rwanda amahoro.

9. Uyu munsi tugiye gusozereza ku butumwa bwa Mukabanamba Marie Jeanne utuye mu kagari ka Nyamugali, umurenge wa Gikucye, akarere ka Rebero, intara ya Byumba aramenyesha Habiyaremye Alexandre wahoze atuye mu karere ka Ngarama, umurenge wa Gakoma ko yamumenyesha amakuru ye n’aho yaba aherereye muri iki gihe. Mukabanamba arakomeza ubutumwa bwe amumenyesha ko bose bari aho kandi ko itangazo yahitishije bataryumvise neza. Aramusaba ko abishoboye yahitisha irindi kandi akihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Mukabanamba arasaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo amuzi kubimumenyesha.

XS
SM
MD
LG