Uko wahagera

Amatangazo y'Ababuranye n'Ababo Yo Kuri 12 11 2005


Uyu munsi turatumikira:

Musabyimana Jean Damascene ubarizwa mu ngando ya Mutobo, intara ya Ruhengeri; Mukandayambaje Marie Louise utuye mu kagari ka Rubona, umurenge wa Ruganda, akarere ka Rulindo, mu cyahoze ari komine Tare, intara ya Kigali ngari na Nyirahabimana Garatsiya utuye mu karere ka Ruyumba, umurenge wa Mugina, mu cyahoze ari komine mugina, intara ya Gitarama, Sibomana Niko utuye muri serire Gitovu, segiteri Gishyita, mu cyahoze ari komine Gishyita, intara ya Kibuye; Musafiri Patrick ukoresha aderesi zikurikira. BP 2866 Kigali, Rwanda na Kalinda Alain Steven uri mu Rwanda ariko akaba ataravuze neza aho abarizwa, Kanyeshuri Alexandre utuye mu ntara ya Byumba, akarere ka Rushaki, umurenge wa Kizinga, akagari ka Kamabare; Mudaheranwa Fulgence utuye mu karere k’I Tabire, umurenge wa Kigoma, akagari ka Kayonga na Ndikumana Celestin ubarizwa muri Universite National du Rwanda, BP. 117 Butare, Rwanda.

1.Duhereye ku butumwa bwa Musabyimana Jean Damascene ubarizwa mu ngando ya Mutobo, intara ya Ruhengeri ararangisha Mukakalisa Marie, Mukeshimana Samuel, Nyiransabimana Beatrice, Nyiranzabandora, Hategekimana Marcel na Ntuyahaga Samuel. Musabyimana arakomeza ubutumwa bwe avuga ko abo bose arangisha yatandukaniye nabo mu nzira iva I Chimanga ubwo berekezaga Shabunda ho mu cyahoze cyitwa Zayire. Musabyimana arabasaba rero ko niba bakiriho kandi bakaba bumvise iri tangazo bakoresha uko bashoboye bakamumenyesha amakuru yabo n’aho baba baherereye muri iki gihe cyangwa bakihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ngo bashobora kwisunga imiryango y’abagiraneza nka HCR cyangwa se umuryango mpuzamahanga wa Croix Rouge ikabibafashamo.

2. Dukurikijeho ubutumwa bwa Mukandayambaje Marie Louise utuye mu kagari ka Rubona, umurenge wa Ruganda, akarere ka Rulindo, mu cyahoze ari komine Tare, intara ya Kigali ngari ararangisha umubyeyi we Hakizimfura Charles baburaniye mu mashyamba yo muri Congo-Kinshasa. Mukandayambaje arakomeza ubutumwa bwe amusaba ko abaye akiriho kandi akaba yumvise iri tangazo yabamenyesha amakuru ye n’aho yaba aherereye muri iki gihe. Mukandayambaje ararangiza ubutumwa bwe amumenyesha ko we araho kandi ko n’abandi bose mu muryango bamusuhuza cyane. Ngo n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo amuzi yabimumenyesha.

3. Tugeze ku butumwa bwa Nyirahabimana Garatsiya utuye mu karere ka Ruyumba, umurenge wa Mugina, mu cyahoze ari komine mugina, intara ya Gitarama ararangisha Ndayambaje Francois ushobora kuba ari muri Congo-Brazzaville, se Nzaramba, na nyina Rawurensiya Mukakanani. Nyirahabimana arakomeza ubutumwa bwe amenyesha abo arangisha ko ubu we amaze kugira abana babiri. Ngo nyirarume Rwigamba arabasuhuza cyane. Nyirahabimana ararangiza ubutumwa bwe abasaba ko bamumenyesha amakuru yabo n’aho baherereye muri iki gihe bifashishije radiyo Mudatenguha Ijwi ry’Amerika.

4. Dukomereje ku butumwa bwa Sibomana Niko utuye muri serire Gitovu, segiteri Gishyita, mu cyahoze ari komine Gishyita, intara ya Kibuye ararangisha umwana we Habinshuti Etienne ushobora kuba ari muri Congo Brazzaville, mu nkambi ya Rukorela. Sibomana arakomeza ubutumwa bwe amusaba ko yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro kandi bakaba banamukumbuye cyane. Sibomana aboneyeho kandi kumumenyesha ko we yatahutse akaba yarageze mu Rwanda amahoro ari kumwe na Emerita na mukuru we. Ngo n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi abarivuzwemo yabibamenyesha.

5. Dukurikijeho ubutumwa bwa Musafiri Patrick ukoresha aderesi zikurikira. BP 2866 Kigali, Rwanda ararangisha murumuna we Twimwine Jacky Debovia waburiye mu cyahoze cyitwa Zayire. Musafiri arakomeza ubutumwa bwe asaba umugiraneza wese waba amuzi ko yamumenyesha ko I wabo ari amahoro kandi ko bifuza kumenya amakuru ye n’aho yaba aherereye muri iki gihe. Ngo ashobora kubandikira kuri aderesi zavuzwe haruguru cyangwa akandika akoresheje uburyo bwa internet kuri aderesi ya email ikurikira. Iyo aderesi ni kamurobert@usa.com cyangwa kamurobert@yahoo.com .Ngo ashobora kandi gutelefona kuri nimero 08689330 cyangwa 08301355

6. Tugeze ku butumwa bwa Kalinda Alain Steven uri mu Rwanda ariko akaba ataravuze neza aho abarizwa ararangisha umuryango wa Gafaranga Anaclet wabaga mu Matyazo mbere ya 94.Kalinda arakomeza ubutumwa bwe asaba abagize uwo muryango ko bamugezaho amakuru yabo n’aho baba baherereye muri iki gihe. Ngo bashobora kumwandikira kuri aderesi za email zikurikira. Izo aderesi ni tonymike42002@yahoo.fr cyangwa bagahitisha itangazo kuri radiyo Mudatenguha Ijwi ry’Amerika.

Twibutse abifuza kutwandikira aderesi zacu. VOA Africa Division, Kirundi -Kinyarwanda Service, 330 Independence Avenue SW, Washington DC 20237, USA. Abashaka kutwandikira bakoresheje uburyo bwa internet aderesi ya e-mail yacu ni central-africa@voanews.com cyangwa radiyoyacu@voanews.com Fax yacu yo ni (202) 260-2579.

7. Dukomereje rero ku butumwa bwa Kanyeshuri Alexandre utuye mu ntara ya Byumba, akarere ka Rushaki, umurenge wa Kizinga, akagari ka Kamabare ararangisha mukuru we Abineza Anicet ubarizwa mu nkambi ya Kintere, muri Congo Brazzaville. Kanyeshuri arakomeza ubutumwa bwe amusaba kwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Kanyeshuri aboneyeho kandi gusaba Kabaterene bakunda kwita Habibu, Ndayambaje Vincent, Bujeni mwene Tamarirwa na Mpakaniye ko niba bakiriho kandi bakaba bumvise iri tangazo bakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro.

8. Dukurikijeho ubutumwa bwa Mudaheranwa Fulgence utuye mu karere k’I Tabire, umurenge wa Kigoma, akagari ka Kayonga, ararangisha Mukamugemanyi Anonciata waburanye númwana we Mukandayisenga Eliminata ubwo bahungiraga mu cyahoze cyitwa Zayire. Mudaheranwa aboneyeho kumumenyesha ko Munyengabe Fidele bari barahunganye ko we ubu yatahutse akaba yarageze mu Rwanda amahoro. Ngo niba akiriho rero kandi akaba yumvise iri tangazo, asabwe kwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Mudaheranwa ararangiza ubutumwa bwe asaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo amuzi kubimumenyesha.

9. Uyu munsi tugiye gusozereza ku butumwa bwa Ndikumana Celestin ubarizwa muri Universite National du Rwanda, BP. 117 Butare, Rwanda ararangisha babyara be Nkeragutabara Theogene na Nsabayesu Jacques bagiye bahunze intambara yo muri 94. Ndikumana arakomeza ubutumwa bwe abamenyesha ko ababyeyi babo babasuhuza kandi ko bakeneye kumenya amakuru yabo n’aho baherereye muri iki gihe. Ngo bashobora kumwandikira kuri aderesi zavuzwe haruguru cyangwa bagakoresha aderesi ya email ikurikira. Iyo aderesi akaba ari ndikumacelest@yahoo.fr Ndikumana ararangiza ubutumwa bwe abasaba ko bakwihutira gutahuka bakaza mu Rwanda ngo kuko ubu ari amahoro.

XS
SM
MD
LG