Uko wahagera

Bwana Paul Rusesabagina Yambitswe Umudari w'Ubwisanzure muri Amerika


Uyu munsi ku wa gatatu, nyuma ya saa sita, Perezida George W. Bush wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yambitse Umunyarwanda Paul Rusesabagina Umudari w’Ubwisanzure uzwi ku izina rya Presidential Medal Award of Freedom. Iyo mihango yabereye ku biro bya Perezida Bush - White House -, hano i Washington D.C.

Bwana Rusesabagina yambitswe uwo mudari kubera ubutwari n’ubwitange yagize m’ukurokora abandi Banyarwanda basaga igihumbi n’ijana bari bahungiye muri hotel yayoboraga i Kigali mu gihe cya genocide muri 1994.

Uwo mudari ugenerwa abantu bose bakoreye Amerika n'isi yose ibikorwa by'ingirakamaro. Ni wo ukomeye cyane mu midari y’abasivili ino aha muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika. Bwana Rusesabagina ari mu banyamahanga bakeya bahawe uwo mudari, barimo na nyakwigendera Papa Yohani Pahulo wa Kabiri.

Mu Banyamerika baherewe uwo mudari rimwe none harimo na Bwana Mohammed Ali wahoze ari ikirangirire m’umukino wo gutera amakofi - boxe -, umuyobozi wa banki nkuru y’Amerika, Bwana Alan Greenspan, umugaba w’ingabo z’Amerika, General Richard Myers, n’umucuranzi w’ikirangirire Aretha Franklin.

M’ukumwambika uwo mudari, Perezida Bush yavuze ko Bwana Rusesabagina ari intangarugero m’ukwitangira abandi. Bwana Rusesabagina we yavuze ko m’ukurengera abo bantu uko bari igihumbi na 200 yakoraga gusa umurimo yari ashinzwe.

Paul Rusesabagina yari gerant wa Hotel Mille Collines i Kigali ubwo Abahutu b’Intagondwa biraraga mu Batutsi n’Abahutu batavugaga rumwe n’Ubutegetsi muri 1994. Yashoboye kurengera umuryango we n’abandi bantu bari bahungiye muri iyo hotel, bararokoka.

Inkuru y’ubutwari bwa Bwana Rusesabagina yamenyekanye cyane hanze y’Urwanda aho sinema “Hotel Rwanda” isohokeye m’Ukuboza 2004. Ku bamugereranya na Bwana Nelson Mandela wahoze ayobora Afurika y’Epfo, asubiza amwenyura ko nta we ugereranya ibuye n’ibumba.

Rusesabagina amaze guhabwa ibihembo n’imidari myinshi mpuzamahanga, birimo ibihembo yahawe n’imiryango Amnesty International uharanira uburenganzira bw’Ikiremwa-Muntu, Immortal Chaplains’ Foundation na National Civil Rights Museum.

Bwana Rusesabagina yavukiye m’umuryango w’Abahinzi i Gitarama, muri 1954. Afite impamyabushobozi m’ugucunga amahoteri yo kuri Utalii College i Nairobi, muri Kenya. Kuva muri 1996, aba mu Bubirigi, aho abana n’umugore we n’abana. Ubu azenguruka amahanga avuga ku byo yanyuzemo mu Rwanda.

XS
SM
MD
LG