Uko wahagera

Mu Rwanda Imodoka Za Leta Zikomeje Gutezwa Cyamunara


Kuva mu ntangiriro z’uku kwezi imodoka za Leta ziri gutezwa cyamunara. Icyo gikorwa cyo guteza cyamunara izo modoka gikorwa ku wa gatatu no ku wa gatandatu buri cyumweru. Imodoka zirenga igihumbi na magana atatu nk’uko bitangazwa na minisiteri y’ibikorwa remezo, nizo zizatezwa cyamunara.

Buri munsi w’igurishwa, hateganywa izigera kuri 50. Nk’uko byemezwa na komisiyo ishinzwe guteza cyamunara izo modoka, ngo amafaranga bateganyaga kuzakuramo azarenga. Ngo azikuba inshuro zirenga ebyiri ayo bari barateganyije. Ku munsi wa mbere wa cyamunara, hari hateganyijwe gukura mu modoka zari zateganyijwe kugurishwa amafaranga agera kuri miliyoni 99 z’Amanyarwanda, ariko habonetse miriyoni zirenga 180 ku modoka 45 zagurishijwe. Minisiteri y’ibikorwa remezo yemeza ko guteza cyamunara izo modoka byagombye kurangirana n’uyu mwaka.

Iki gikorwa cyo guteza cyamunara imodoka za Leta kiri muri gahunda ya Leta yo kugabanya isesagura ry’umutungo. Minisiteri y’ibikorwa remezo isobanura ko ku mwaka Leta yazitangagaho amafaranga akabakaba miliyari icyenda. Ayo mafaranga ngo azagabanuka cyane nyuma y’iki gikorwa.

Ubu abakozi ba Leta bari basanzwe bafite imodoka bagendamo bagenerwa na Leta bemerewe guterwa inkunga bakigurira izabo bazajya bagendamo bava cyangwa bajya ku kazi. Nka ba minisitiri, Leta yabateye inkunga ya miliyoni 10 y’ubuntu, andi bakayiyongereraho.

Naho abakozi bose bagiye mu butumwa bw’akazi burengeje kilometero 30, bakodesha imodoka z’abikorera ku giti cyabo. Ubu hari amasosiyete atatu yahawe icyo kiraka, buri sosiyete ikagira abo itwara bitewe n’urwego barimo. Ubu buryo ariko hari ababunenga, ndetse bakemeza ko akazi kamwe katagikorwa neza.

Kugeza ubu abantu batanu mu gihugu ni bo bemerewe gutunga imodoka imwe ya leta. Abo ni umukuru w’igihugu, umukuru wa sena, uw’umutwe w’abadepite, minisitiri w’intebe n’umukuru w’urukiko rw’ikirenga.

Imodoka za servisi zikenewe ariko na zo ntizizagurishwa. Izo ni nk’iza polisi y’igihugu, ingobyi z’abarwayi, iza gisirikari, n’ibindi bigo bikora imirimo ifitiye abaturage benshi akamaro.


XS
SM
MD
LG