Uko wahagera

AMATANGAZO 15 10 2005


Mukantaho Theophila wiga ku kigo cya Cyanika, ku Gikongoro; Yohani Maguru utuye mukarere ka Nyarubuye I Kibungo n’umuryango wa Bugenimana Yohani na Iyamubonye Gaudence uri mu kagari ka Gihinga, umurenge wa Kamonyi, akarere ka Kamonyi, mu cyahoze ari komini Taba, intara ya Gitarama, Ntatulizo Theophile utaravuze aho abarizwa muri iki gihe; Murasira Jean Pierre ukomoka ku Munini, segiteri Remera, ahohoze ari komine Mushubati n’umuryango wa Rudasingwa Paucien utaravuze aho ubarizwa muri iki gihe, Nkunzimana Fidele utuye muri province ya Cibitoke, komine Mabayi, zone Buhoro, segiteri Mayuki; Nyirantezimana Eugenie utuye mu kagari ka Gihemba, umurenge wa Mushonzi, akarere ka Nyamugali, intara ya Ruhengeri na Mukandutiye Sitefaniya n’umugabo we Emili Mazimpaka batuye I Remera, mu karere k’Impala, intara ya Cyangugu.

1. Duhereye ku butumwa bwa Mukantaho Theophila wiga ku kigo cya Cyanika, ku Gikongoro ararangisha abavandimwe be Mukabizera Esperance, Mugabo Felix, Mukakwibuka Adelaide na Jean Marie bakunda kwita Rukara, baburaniye mu nkambi y’I Kashusha, mu cyahoze cyitwa Zayire, mu kwezi kwa 11, 1996. Mukantaho arakomeza ubutumwa bwe abamenyesha ko we yatahutse akaba aba kwa nyirasenge. Ngo amakuru aheruka n’uko bashobora kuba bari I Masisi. Arabasaba rero ko bakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ngo n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo abazi yabibamenyesha.

2. Dukurikijeho ubutumwa bwa Yohani Maguru utuye mukarere ka Nyarubuye I Kibungo, ararangisha umuhungu we Ndizeye Leonard ushobora kuba ari muri Congo-Kinshasa. Yohani arakomeza ubutumwa bwe amusaba kwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Yohani avuga ko amakuru ye baheruka ko yari I Warikare, ahitwa I Shariwo, akaba yarakundaga kurema isoko rya Kibuwa. Ngo azisunge ingabo za MONUC zimufashe gutahuka. Yohani ararangiza ubutumwa bwe asaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo amuzi kubimumenyesha.

3. Tugeze ku butumwa bw’umuryango wa Bugenimana Yohani na Iyamubonye Gaudence uri mu kagari ka Gihinga, umurenge wa Kamonyi, akarere ka Kamonyi, mu cyahoze ari komini Taba, intara ya Gitarama, urarangisha umuhungu wabo witwa Usabimana Narcisse baburaniye mu cyahoze cyitwa Zayire, muri 96. Uwo muryango urakomeza ubutumwa bwawo umusaba ko niba akiriho kandi akaba yumvise iri tangazo yakwihutira gutahuka ngo kuko ab’I wabo bose bakiriho kandi ko bamutegereje. Ngo azisunge imiryango y’abagiraneza yita ku mpunzi nka HCR cyangwa umuryango mpuzamahanga wa Croix Rouge. Ngo n’undi mugiraneza wese waba azi uwo Narcisse yabimumenyesha. Uwo muryango urarangiza ubutumwa bwawo umumenyesha ko bamenye ko muramu we Karanganwa Cyprien bakundaga kwita Papa Clement ashobora kuba yaritabye Imana .

4. Dukomereje rero ku butumwa bwa Ntatulizo Theophile utaravuze aho abarizwa muri iki gihe aramenyesha Kalindanyi na Mukasine batuye mu ntara ya Byumba ko umuhungu wabo Twahirwa Emmanuel yitabye Imana. Ntatulizo arakomeza ubutumwa bwe abamenyesha ko baramutse bifuje ibisobonuro birambuye ku rupfu rw’uwo muhungu wabo, bamushakira ku itorero ry’Inshuti ku Gisenyi. Ngo n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi abarivuzwemo yabibamenyesha.

5. Dukurikijeho ubutumwa bwa Murasira Jean Pierre ukomoka ku Munini, segiteri Remera, ahohoze ari komine Mushubati arasuhuza murumuna we Munyankumburwa Emmanuel ushobora kuba ari muri Congo-Brazzaville ahitwa Rukorera. Murasira arakomeza ubutumwa bwe amusaba ko niba akiriko kandi akaba yumvise iri tangazo ko yamuhamagara kuri nimero za telephone zikurikira. Izo nimero ni 08772835. Murasira aboneyeho kandi kumumenyesha ko abavandimwe Rudasingwa Joseph, Mukantagungira Beatrice, Mukandayisenga Gorette na Nkiko Diyonize bamukumbuye cyane kandi ko bamutashya. Ngo abaye abishoboye yakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro.

6. Tugeze ku butumwa bw’umuryango wa Rudasingwa Paucien utaravuze aho ubarizwa muri iki gihe urarangisha umwana wabo Uwimana Celline wahungiye mu cyahoze cyitwa Zayire. Uwo muryango urakomeza ubutumwa bwawo umusaba ko yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo ngo kuko abo mu rugo bose bari aho kandi bakaba bakiri aho bari batuye. Uwo muryango uboneyeho gusaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi uwo Uwimana kubimumenyesha.

Twibutse abifuza kutwandikira aderesi zacu. VOA Africa Division, Kirundi -Kinyarwanda Service, 330 Independence Avenue SW, Washington DC 20237, USA. Abashaka kutwandikira bakoresheje uburyo bwa internet aderesi ya e-mail yacu ni central-africa@voanews.com Fax yacu yo ni (202) 260-2579.

7. Dukomereje ku butumwa bwa Nkunzimana Fidele utuye muri province ya Cibitoke, komine Mabayi, zone Buhoro, segiteri Mayuki ararangisha Ndikumana Pierre na Harelimana Valence baburaniye muri province Cibitoke, komine Mabayi, zone Butahona, segiteri Bitare, mu mwaka w’1994. Nkunzimana arakomeza ubutumwa bwe abasaba ko niba bakiriho kandi bakaba bumvise iri tangazo bamumenyesha amakuru yabo n’aho baherereye muri iki gihe bifashishije radiyo Mudatenguha Ijwi ry’Amerika . Ngo n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi abo barangishwa yabibamenyesha.

8. Dukurikijeho ubutumwa bwa Nyirantezimana Eugenie utuye mu kagari ka Gihemba, umurenge wa Mushonzi, akarere ka Nyamugali, intara ya Ruhengeri ararangisha musaza we Daniel Iryamukuru ushobora kuba aherereye muri Congo-Brazzaville. Nyirantezimana arakomeza ubutumwa bwe amusaba ko yamumenyesha amakuru ye n’aho yaba aherereye muri iki gihe. Aboneyeho kandi kumumenyesha ko Kabiligi, Gatarina, Kundubyare Anne Marie, Dushime, Mutesi na Marisiyana bose bifuza kumubona kandi bakaba bamutashya cyane. Nyirantezimana ararangiza ubutumwa bwe asaba umugiraneza wese waba yumvise iri tangazo kubimumenyesha.

9. Uyu munsi tugiye gusozereza ku butumwa bwa Mukandutiye Sitefaniya n’umugabo we Emili Mazimpaka batuye I Remera, mu karere k’Impala, intara ya Cyangugu ararangisha abana be Mukananzekulihora Venansiya na Nzeyimana Fedele baburaniye I Kingurube, mu cyahoze cyitwa Zayire, mu nkambi ya Shimanga. Mukandutiye arakomeza avuga ko yaba yarumvise ko bashobora kuba bari mu nkambi ya Kigoma. Arabasaba rero ko bakimara kumva iri tangazo basabwe kwihutira gutahuka. Ngo bashobora kwisunga imiryango y’abagiraneza ikabibafashamo . Ngo n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo abazi yabibamenyesha.

XS
SM
MD
LG