Uko wahagera

Muri Kigali Ngari Haravugwa Abaryi b'Abantu


Mu cyumweru gishize ni bwo abantu batatu bimuriwe muri gereza ya 1930 i Kigali, bavanywe muri Kigali Ngari aho barezwe icyaha cyo kurya abantu.

Bwana Bizavamungu Pascal ufite imyaka 24 yemera ko yariye umwana w’umukobwa w’imyaka 12, ariko akavuga ko atigeze amwica. Naho Bwana Misigaro Thomas we avuga ko yaroze umugabo wamusambanyirizaga umugore, hanyuma afatanya n’uwamuhaye uburozi - avuga ko ngo ari Bwana Nahimana Asumani - baramutaburura, hanyuma baramurya.

Bwana Bizavamungu yadusobanuriye uko byagenze atya:

“Ubwo naramujyanye umwana mucamo ibice bitatu, maze kumucamo ncukura ahantu, ariko mbere yo kumuhamba narabanje mukebaho inyama nkeya ku itako, ndavuga nti ka nge kugerageza numve ko inyama z’umuntu ziryoha da! Njye nirira, wamugani inzara irananyishe. Abaturage ndahinga ibyanjye bakirira. Ni uko nabikoze ariko ntibwari ku bwange; byatewe n’inzara kabisa.”

Bwana Bizavamgungu avuga ko uwo mwana w’umukobwa yamubonye akikanga. Ngo yamubonye avuye kuvoma ariruka nk’uko abana bose basanzwe bamubona bakiruka. Uwo mwana w’umukobwa ngo yituye hasi m’umuferege mu murima, ahita apfa.

Parike ivuga ko abaturanyi be bumvise umwana w’umukobwa ataka nk’uwafatwaga ku ngufu, batabaye babura aho biri kubera kuko umwana yageze aho arekera aho gutaka. M’ugushakisha uwo mwana ni bwo ngo baje kuvumbura ibiganza bibiri by’uwo mwana mu rugo rwa Pascal Bizavamungu, biri kumwe n’inyama zisigaye yari yaranzitse ku gisenge.

Bwana Bizavamungu yaburanye n’ababyeyi be afite imyaka 13 mu gihe cy’itsembabwoko muri 1994. Yadutangarije ko yahise ahungira i Bukavu ari
wenyine, aza kugaruka iwabo muri 2000, aho yakomeje kwibana kugeza ubu. Avuga ko abaturage bose bamwanga kandi abana bakamutinya. Yigeze gufungwa yibye ingurube, icyo gihe aranakubitwa cyane n’abaturage. Nta muganga wari wamusuzuma ngo amenye niba afite ikibazo cyo guhahamuka cyangwa indi ndwara yo mu mutwe. Parike yo icyakora yemeza ko babona nta kibazo cy’uburwayi bwo mu mutwe afite.

Bagenzi be baregwa ibyaha bimwe ni abasaza barengeje imyaka 60. Bwana Thomas Misigaro na Nahimana Asumani na bo bararegwa gufatanya kwicisha uburozi nyuma bakaza gutaburura intumbi, bakayirya. Umwe muri bo, Bwana Misigaro Thomas, ni we ubyemeza. Ashinja Bwana Nahimana Asumani kuba ngo ari we wamuhaye ubwo buruzi. Cyakora Bwana Nahimana arabihakana, ahubwo agashinja mugenzi we kuba afite ikibazo cyo mu mutwe. Bwana Nahimana avuga ko ahubwo yamuhaga imiti ya Kinyarwanda y’indwara zo mu mutwe.

Parike irasaba abaturage bose kuba maso, bakarinda cyane cyane abana, birinda kubatuma mu masaha akuze. Umuvugizi wa Parike, Bwana Mutangana Jean Bosco, yemeza ko icyo kibazo cyo kurya abantu gifitanye isano n’itsembabwoko.

XS
SM
MD
LG