Uko wahagera

Angola Yambuye Urwanda Itike yo Gukinira Igikombe cy'Isi cy'Umupira w'Amaguru


Kuri uyu wa gatandatu ni bwo Angola yatsinze u Rwanda igitego kimwe ku busa, ihita yegukana umwanya wa mbere mu itsinda yarimo. Nigeria yari yizeye ko u Rwanda ruza kwihagararaho iwabo yatakahe ikizere ubwo umukinnyi w’ Angola Makanga Andre yinjizaga igitego ku munota wa 78, nyuma y’uko umutoza w’u Rwanda avanye mu kibuga abakinnyi b’imena Jimmy Mulisa na Abdul Sibo.

Umukino wari witeguwe cyane ku buryo wamamajwe kandi bigatangazwa ko kwinjira ari ubuntu ariko abantu bakigurira utubendera tw’u Rwanda tw’amafaranga ijana. Ahatwikiriye hagurishijwe hagati y’ibihumbi bitatu na bitanu. Icyagaragaye ni uko saa munani iyo myanya yari yuzuye kandi hinjira abafite amatike gusa, mu gihe umupira wagombaga gutangira saa cyenda n’igice.

Hakurikiyeho umuvundo w’abafana bakaga uburenganzira bwabo kubera amatike yabo, amenshi y’ibihumbi bitatu, n’abapolisi basunikaga abantu nta mpuhwe. Saa cyenda ziri hafi ku muryango winjira mu myanya y’icyubahiro binjiye ku ngufu ku buryo umutegarugori umwe bahamuvanye ameze nabi cyane kubera kumunyura hejuru. Ubwo ku zindi mpande na ho ni ko wabonaga imodoka z’umuryango utabara imbabare ziruka. Abo twashoboye kubona bavunitse bikomeye ni babiri.

N’ubwo u Rwanda rwari rwagerageje cyane gutaha izamu ngo rwikure mu isoni ntibyarubujije gutsindwa, bityo rwegukana umwanya wa nyuma mu itsinda ryarwo. Abakurikirana iby’umupira w’amaguru mu Rwanda badutangarije ko ubuyobozi bw’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, busa nk’ubunaniwe kuko batibaza ukuntu u Rwanda ruvuye muri CAN mu mwaka ushize rwasubira inyuma bene kariya kageni. Ubwo buyobozi baraburega kuba bunyereza umutungo, ntibwite ku bakinnyi, no gushaka umutoza w’inzobere.

Kunyereza umutungo no gukora amanyanga byagaragaye nko m’ugucuruza amatike arenze umubare w’imyanya iri muri stade. Ibyo byaje no kuviramo abantu umutekano muke mu kwinjira. Hari n’abifuza ko nyuma y’uriya mupira hagati y’u Rwanda n’Angola abayobozi bose ba FERWAFA bakwegura cyangwa bakeguzwa.

XS
SM
MD
LG