Uko wahagera

AMATANGAZO 10 01 2005


Uyu munsi turatumikira:

Nyirabaganwa Odeta utuye mu karere ka Nyamure, mu cyahoze ari komine Ntyazo; Ndikumana Celestin wiga mu universite nkuru y’u Rwanda I Butare na Kanyamibwa Augustin uvuka muri serire Gitake, segiteri Nyarwungo, komine Musebeya, perefegitura Gikongoro, ubu akaba abarizwa mu mugi wa Congo-Brazzaville, district Ngabe, village Inoni Plateau, Abagize umuryango wa Mukandekezi Laurence, ariko bakaba batarabashije kuvuga abo ari bo n’aho baherereye muri iki gihe; Hakizimana Thadee utuye mu karere ka Nyaruguru, intara ya Gikongoro na Dusengimana Vincent de Paul wiga mu mwaka wa 6, muri ETO Muhima, Nyirahabimana Garatsiya utuye mu karere ka Ruyumba, umurenge wa Mugina, mu cyahoze ari komine Mugina; Ngarambe Elias utuye mu karere ka Kinihira, umurenge wa Buramira, akagari ka Buramira, intara ya Byumba na Kabera Fidele utuye mu mujyi wa Kigali.

1. Duhereye ku butumwa bwa Nyirabaganwa Odeta utuye mu karere ka Nyamure, mu cyahoze ari komine Ntyazo, ararangisha murumuna we Nyiransabimana Liberata. Nyirabaganwa arakomeza ubutumwa bwe asaba uwo murumuna we ko akimara kumva iri tangazo yakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ngo ashobora kandi kubamenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe akoresheje nimero za telephone zikurikira. Izo nimero ni 08417925, akabaza uwitwa Yasoni cyangwa akandika akoresheje aderesi zikurira. Izo aderesi akaba ari Iyakaremye, Groupe scolaire Kigeme,BP 61 Gikongoro. Nyirabaganwa akaba arangiza ubutumwa bwe asaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo amuzi kubimumenyesha.

2. Dukurikijeho ubutumwa bwa Ndikumana Celestin wiga mu universite nkuru y’u Rwanda I Butare, ararangisha babyara be Nkeragutabara Theogene na Nsabayesu Jacques bahunze mu ntambara yo mu 1994, bakaba baragiye berekeza iyo mu cyahoze cyitwa Zayire. Ndikumana arakomeza ubutumwa bwe abamenyesha ko ababyeyi babo babasuhuza cyane kandi ko babasaba kwihutira gutahuka bakimara kumva iri tangazo. Ndikumana aboneyeho kandi kubasaba ko babagezaho amakuru yabo bakoresheje aderesi zikurikira. Izo aderesi akaba ari Ndikumana Celestin, Universite National du Rwanda, B.P. 117 Butare Rwanda. Ngo bashobora kandi kumuhamagara bakoresheje nimero za telephone zikurikira. Izo nimero ni 250 08857429 cyangwa bakandika kuri aderesi ya email ikurikira. Iyo aderesi akaba ari ndikumacelest@hahoo.fr

3. Tugeze ku butumwa bwa Kanyamibwa Augustin uvuka muri serire Gitake, segiteri Nyarwungo, komine Musebeya, perefegitura Gikongoro, ubu akaba abarizwa mu mugi wa Congo-Brazzaville, district Ngabe, village Inoni Plateau ararangisha Nsabimana Evariste, Nsanzubuhoro Vincent, Nyiramihigo Vincetia na Bungurubwenge, bose bakaba bari batuye muri komine ya Musebeya. Kanyamibwa arakomeza ubutumwa bwe abasaba ko niba bakiriho kandi bakaba bumvise ubutumwa bwe bakoresha uko bashoboye bakamugezaho amakuru yabo n’aho baba baherereye muri iki gihe. Ngo babashije kwandika, bakoresha aderesi zikurikira. Izo aderesi amaba ari Kanyamibwa Augustin, District Ngabe, village Inoni Plateau, Congo Brazzaville. Ngo bashobora kandi kumuhamagara kuri nimero za telephone zikurikira. Izo nimero ni 00245740662 cyangwa se bagahitisha itangazo kuri radiyo Mudatenguha Ijwi ry’Amerika cyangwa se BBC Gahuzamiryango.

4. Dukomereje rero ku butumwa bw’Abagize umuryango wa Mukandekezi Laurence, ariko bakaba batarabashije kuvuga abo ari bo n’aho baherereye muri iki gihe, bararangisha uwo Mukandekezi Laurence n’umugabo we Nizeyimana Deo. Barakomeza ubutumwa bwabo basaba ko niba bakiriho kandi bakaba bumvise iri tangazo babamenyesha amakuru yabo n’aho baherereye muri iki gihe. Ngo babishoboye babamenyesha amaru yabo bahitishije itangazo kuri radiyo Mudatenguha Ijwi ry’Amerika cyangwa bakandika bakoresheje uburyo bwa Internet kuri aderesi ya email ikurikira. Iyo aderesi akaba ari obiham11@yahoo.com

5. Dukurikijeho ubutumwa bwa Hakizimana Thadee utuye mu karere ka Nyaruguru, , intara ya Gikongoro ararangisha nyirarume Hakolimana Innocent baburanye mu ntambara yo muri 94. Hakizimana arakomeza ubutumwa bwe amusaba kumumenyesha amakuru ye n’aho yaba aherereye muri iki gihe. Ngo abaye akiriho kandi akaba yumvise iri tangazo yahamagara kuri nimero za telephone zikurikira. Izo nimero akaba ari 08759556, bakabaza Ndayisenga Damien cyangwa Pasteur Charles Kabagire kuri nimero 08850084. Hakizimana ararangiza ubutumwa bwe asaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo amuzi kubimumenyesha.

6. Tugeze ku butumwa bwa Dusengimana Vincent de Paul wiga mu mwaka wa 6, muri ETO Muhima ararangisha mushiki we witwa Batisimu Esperence ushobora kuba atuye I Bukavu ho mu cyahoze cyitwa Zayire, hafi y’ikibuga cy’indege. Dusengimana arakomeza ubutumwa bwe amumenyesha ko we n’abandi bari ahitwaga Kibirira kandi ko bari amahoro. Ngo aramutse yifuje kubandikira, yakoresha aderesi zikurikira. Izo aderesi ni Dusengimana Vincent de Paul, ETO Muhima, 6e Mechanique Automobile, BP 3018 Kigali, Rwanda cyangwa akandika kuri aderesi ya email ikurikira. Iyo aderesi akaba ari duvipaul707@hahoo.fr

Twibutse abifuza kutwandikira aderesi zacu: VOA Africa Division, Kirundi -Kinyarwanda Service, 330 Independence Avenue SW, Washington DC 20237, USA. Abashaka kutwandikira bakoresheje uburyo bwa internet aderesi ya e-mail yacu ni central-africa@voanews.com cyangwa radiyoyacu@voanews.com Fax yacu yo ni (202) 260-2579.

7. Dukomereje ku butumwa bwa Nyirahabimana Garatsiya utuye mu karere ka Ruyumba, umurenge wa Mugina, mu cyahoze ari komine Mugina ararangisha Ndayambaje Francois aheruka amakuru ye avuga ko yari muri Congo Brazzaville, se Nzaramba na nyina Raburensiya Mukakanani. Nyirahabimana arakomeza ubutumwa bwe asaba uwo Ndayambaje Francois kubamenyesha amakuru n’aho abo babyeyi baba baherereye. Nyirahabimana ararangiza ubutumwa bwe abamenyesha ko ubu amaze kugira abana babiri kandi ko Rwigamba abasuhuza cyane.

8. Dukurikijeho ubutumwa bwa Ngarambe Elias utuye mu karere ka Kinihira, umurenge wa Buramira, akagari ka Buramira, intara ya Byumba ararangisha umuvandimwe we Harelimana Silas baburaniye mu cyahoze cyitwa Zayire, mu mwaka w’1996. Ngo amakuru ye aheruka ya nyuma, ngo ni uko yabaga I Masisi ahitwa I Kimbuwa. Ngarambe aboneyeho rero kumumenyesha ko abavandimwe be Ngiruwonsanga Fidele na Mukanoheli Velonize batahutse bakaba barageze mu Rwanda amahoro. Ngo bazimaziki we yahageze umwaka ushize. Ngarambe ararangiza ubutumwa bwe amusaba ko na we yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro.

9. Uyu munsi tugiye gusozereza ku butumwa bwa Kabera Fidele utuye mu mujyi wa Kigali ararangisha Bashimubwabo Narcisse bakunda kwita Nsengimana. Kabera arakomeza ubutumwa bwe amusaba ko niba akiriho akaba yumvise iri tangazo yakoresha uko ashoboye akamumenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe. Ngo n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo amuzi yabimumenyesha. Kabera akaba arangiza ubutumwa bwe asaba uwo Bashimubwabo ko yamwandikira akoresheje aderesi zikurikira. Izo aderesi akaba ari Kabera Fidele, C/O USAID, BP 2848 Kigali, Rwanda. Ngo ashobora kandi kumuhamagara kuri nimero za telephone zikurikira. 250 516760 cyangwa kuri telephone yo mu ntoki nimero 250 08837655.

XS
SM
MD
LG