Uko wahagera

Colonel Patrick Karegeya Yarafunguwe


Nyuma y’amezi atatu afungiye ahantu hatamenyekanye, Colonel Patrick Karegeya yafunguwe kuri uyu wa gatanu tariki ya 30 z'ukwa 9. Uburyo yari afunzwemo ntibwigeze bwubahiriza amategeko.

Usibye kutagira uburenganzira bwo gusurwa n’umuryango we, icyo yari afungiye ntikigeze gitangazwa. Icyavuzwe gusa ni uko ngo yagize imyitwarire ya gisirikare idahwitse - indiscipline - , ariko ntihagira urugero rutangwa ku bijyanye n’iyo myitwarire.

Kudashyira ku mugaragaro impamvu nyakuri yatumye afungwa byatumye ibihuha byinshi bigaragaza igituma afunze bihwihwiswa hirya no hino, ndetse byandikwa no mu binyamakuru bitandukanye.

Muri ibyo bihuha harimo no kuba ngo yaba yarasuzuguye umuvunyi, akanga gutangaza imitungo ye, ndetse ngo akongeraho ko abayobozi be, barimo na Perezida wa Repubulika, na bo batatangaje imitungo yabo yose.

Ikindi cyavuzwe cyane mu bihuha harimo no kuba ngo yaraketsweho gushaka guhirika ubutegetsi afatanije na bagenzi be.

Hari na none abavuga ko hari amadosiye y’abantu baba baranyereje umutungo cyangwa se bakarenganya abantu yaba yari yaratangiye gukurikirana, bari nyiri ubwite babimenya bakamuteranya na Perezida Paul Kagame ko yaba ashaka kuziyamamariza kuba Perezida wa Repubulika, n’ibindi byinshi.

Twababwira ko nyuma yo kuyobora ishami ry'iperereza ku makuru y'igihugu yo hanze Colonel Patrick Karegeya yabaye umuvugizi w'ingabo. Yafunzwe akora akazi ko guhuza igisirikare n'izindi nzego.

Kugeza ubu impamvu nyayo yatumye Colonel Karegeya afungwa yakomeje kugirwa ubwiru mu nzego nkuru za gisirikare.

XS
SM
MD
LG