Uko wahagera

Mu Rwanda Umunyaporitiki Nayinzira Jean Nepomuscene Yemeza ko Bikira Mariya Akomeje Kumubonekera


Nayinzira Yohani Nepomuseni, uzwi cyane muri politiki y’u Rwanda, akaba yarinamamarije umwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora aherutse muri 2003, arasaba ubuyobozi bwa Kiliziya Gatolika gukurikirana amabonekerwa ye. Mu ibaruwa yo kuwa 22 Nzeri 2005 yandikiye Arikiyepisikopi wa Kigali, Nayinzira arasaba ko hashyirwaho akanama ka Kiliziya Gatolika kakurikirana iby’ayo mabonekerwa ye, ndetse ngo akaba yaboneraho no gutanga ubutumwa Bikira Mariya azageza kuri Kiliziya mu minsi iri imbere.

Nayinzira yemeza ko yatangiye kubonekerwa na Bikira Mariya mu mwaka wa 1971. Icyo gihe ariko Bikira Mariya ngo yamubwiye ko agomba kubigira ibanga. Nayinzira avuga ko yaje kumuha uburenganzira bwo kuvuga iby’ibonekerwa rye igihe yiyamamarizaga umwanya wa Perezida wa Repubulika, ari na bwo yabivuze bwa mbere mu mwirondoro yatanze. Muri icyo gihe Nayinzira yiyamamarije ahantu habiri, ku Gisenyi n’i Kibungo, kuko Bikira Mariya ngo yamubonekeye aho hantu hombi muri uwo mwaka wa 1971. Icyo gihe Nayinzira yakoreraga ku Gisenyi, aza kwimurirwa i Kibungo. Nayinzira avuga ko uyu mwaka [2005] ari bwo Bikira Mariya yamwigaragarije cyane.

Twageze iwe, Nayinzira atujyana muri chapelle ye, adusobanurira ibyo abona uko biteye. Nk’uko abivuga, ngo yasabye Bikira Mariya kumuha ifoto ye kugira ngo abantu barusheho kwemera ko ari we umubonekera koko. Nayinzira yakomeje atubwira ko ku italiki ya 3 Kanama uyu mwaka ari bwo Bikira Mariya yamubonekeye, afata appareil photo yari imaze imyaka ine idakoreshwa, we yumvaga yarapfuye, afotoye birakunda.

Mu mafoto yafotoye, Nayinzira yemeza ko imwe yagaragaje Bikira Mariya ameze nk’umugeni, yambaye agatimba n’ikamba. Nayinzira avuga ko uburyo abonekerwa, aba asenga, ahanze amaso ishusho y’ibumba ya Bikira Mariya iri muri chapelle ye, noneho ya shusho igahita ihinduka, akabona umubyeyi Bikira Mariya nyawe. Ngo ni uko yamufotoye.

Iyo urebye iyo foto, n’ubwo Nayinzira we yemeza ko ari Bikira Mariya, biragoye kubyisobanurira kuko ubona imeze nk’ishusho ry’ibumba [statue]. Icyakora Nayinzira we yemeza ko ari Bikira Mariya, mu mubiri we udahuje n’abo ku isi. Iyo foto, nk’uko Nayinzira abivuga, ngo igaragaza Bikira Mariya asa n’uri ahantu mu biti (ubusitani), yambaye ikamba, n’agatimba, ngo bikaba bijyana n’ubuhanuzi bwa Isaie [Yesaya] 61,10.

Ku kibazo cyo kumenya niba aho hantu ari ku isi, Nayinzira yemeza ko Bikira Mariya yamubwiye ko aho hantu yamufotoye ari atari ku isi. Ishusho y’Ibumba Nayinzira afite muri chapelle iwe yakorewe mu Butaliyani, muri Nyakanga 1997. Iyo shusho yanditseho ibi bikurikira: MARIA ROSA MYSTICA, MATER ECCLESIAE; yakorewe ahitwa i Montichiari, Fontanelle, kandi yanditseho ngo Pilgermadona B. 15530.

Uretse icyo kimenyetso, Nayinzira afite muri chapelle ye amabuye atatu. Avuga ko yayakuye mu kibanza yashakaga kubaka. Ayo mabuye ngo arimo ubutumwa bwinshi burebana n’ibibazo byo ku isi n’ibibera mu ijuru. Iyo abikwereka, n’ubwo bigoye kubibona, agusobanurira ko ari kubona Yezu, Yozefu, Bikira Mariya, Roho Mutagatifu, bamwe mu bayobozi b’iyi si, n’ibindi bintu byinshi bibera ku isi no mu ijuru.

Nayinzira asobanura ko kubibona bisaba ubushishozi no kubihabwamo impano, kuko ngo na we akerekwa ayo mabuye ntiyari azi ubutumwa buyarimo. Nayinzira kandi yemeza ko iyo bigeze nimugoroba, ayo mabuye ngo avubukamo amazi. Cyakora twe twamusuye ku manywa; ayo mazi ntayo twabonye.

Ku kibazo cyo kumenya niba hari ubutumwa bwihariye ayo mabonekerwa ye afite, Nayinzira asobanura ko, n’ubwo hari ubutumwa bwihariye atarahabwa ariko ategereje, ngo amabonekerwa yo muri 1971 arebana n’ibihe bya nyuma by’isi.

Kiliziya ngo isabwa kwihutisha gutegura kuza k’umwami Yezu kuko ibyahanuwe ngo bigomba gusohora. Bityo abantu ngo bakwiye kuva mu bucogocogo barimo. Nayinzira avuga kandi ko abantu baremerewe n’iyi si yuzuye urwango n’akarengane. Induru yabo ngo isaba ko Kristu wahanuwe aza kubabohora. Nayinzira yadusobanuriye kandi ko Bikira Mariya asaba za Leta zo kwitegura isi nshya nk’uko yahanuwe, cyane cyane zimakaza umuco w’ubutabera, uburinganire n’ubufatanye.

Ibyo Nayinzira yatubwiye yanabyanditse mu ibarwa yandikiye Arikiyepisikopi wa Kigali. Cyakora yirinda kugira icyo avuga kinini ku Rwanda by’umwihariko, uretse gusa ko Yezu na Bikira Mariya ngo bamubwiye ko barukunze, bakaba bararuhisemo.

Nayinzira yari yifuje gukoresha ikiganiro kigenewe abanyamakuru iwe mu rugo ngo abasobanurire iryo bonekerwa rye taliki ya 12 z’ukwezi gushize. Ariko umuyobozi w’akarere ka Gasabo Nayinzira atuyemo yamwandikiye amubuza gukoresha icyo kiganiro, asobanura ko kitasabiwe uruhushya rwabigenewe. Naho umuyobozi w’umurenge wa Rubungo Nayinzira atuyemo, we, mu ibarwa yandikiye ubuyobozi bw’akarere, yaragaragazaga impungenge ko Nayinzira yaza gutangaza amagambo akurura amacakubiri.

Twibutse ko Nayinzira yabaye mu butegetsi bwa Leta kuva muri za 60, ariko aza kumenyekana ubwo yashingaga ishyaka PDC (Parti Démocrate Chrétien) mu gihe cy’amashyaka menshi mbere gato ya génocide. Akaba yarabaye minisitiri, ayobora komisiyo y’igihugu y’ubwiyunge, aza no kuba umudepite. Yeguye ku milimo ya politiki (ubudepite, ubuyobozi bw’ishyaka) kuri 27 Ukwakira 2002, asobanura ko agiye kwita kuri Roho ye. Ubu afite imyaka 62.

Si ubwa mbere mu Rwanda havugwa amabonekerwa

Amabonekerwa nk’ayo yakunze kuvugwa i Kibeho mu ntara ya Gikongoro hagati ya 1981 na 1989. Ariko kugira ngo Kiliziya Gatolika iyemeze byasabye imyaka 20. Umushumba w’iyo diyoseze, Agusitini Misago, yemeje ayo mabonekerwa muri Kamena 2001.

Nk’uko bitangazwa n’ibiro ntangazamakuru Syfia Grands Lacs (SGL), mu bemejwe na Kiliziya Gatolika ko babonekewe harimo abakobwa batatu. Abo ni Alphonsine Mumureke, ubu ufite imyaka 40, akaba aba i Abidjan muri Côte d’Ivoire mu babikira ba Clarisses. Mumureke yabonekewe bwa mbere, nk’uko SGL ibivuga, taliki ya 28 ugushyingo 1981. Ibonekerwa rye ryahagaze taliki ya 28 ugushyingo 1989.

Undi yitwa Marie Claire Mukangango, wari waravutse muri 1964. Uyu yaje guhitanwa na génocide yo muri 1994. Akaba nk’uko SGL ibivuga yarabonekewe na Bikira Mariya muri 1982, hagati ya Werurwe na nzeri 1982. SGL ivuga ko yari yarahawe ubutumwa burebana n’ishapule y’ububabare burindwi bwa Bikira Mariya.

Uwa gatatu ni Nathalie Mukamazimpaka. Uyu yavutse mu mwaka wa 1964. SGL ikavuga ko yabonekewe na Bikira Mariya hagati ya mutarama 1982, kugeza mu kuboza 1983. Mukamazimpaka ubu aba i Kibeho.


XS
SM
MD
LG