Uko wahagera

Umunyamakuru w'Umuco Jean Leonard Rugambage Amaze Icyumweru Gisaga Afunze


Kuva tariki ya 7 Nzeri 2005 umunyamakuru w’ikinyamakuru Umuco, Jean Leonard Rugambage, afungiye i Gitarama.

Yafunzwe nyuma y’aho yandikiye inkuru zigaragaza imwe mu mikorere idahwitse ya gacaca z’iwabo, mu Kabagari, i Gitarama. Muri izo nkuru Jean Leonard Rugambage yavugaga ko muri izo gacaca harimo ruswa, iterabwoba rigamije gushingura abantu mo amafaranga, no kurega ibyaha by’ibinyoma biturutse ku nzangano cyangwa ishyari.

Jean Leonard Rugambage yabanje gufungirwa muri station ya polisi i Gitarama, ahamara iminsi gera kuri itanu. Ubwo yafatwaga, umuyobozi w’iyo station yamutumyeho ngo baganire nta rwandiko rumufata amwoherereje. Nyuma y’amasaha abiri bavugana ni bwo umuyobozi w’iyo station ngo yamubwiye ko abonye urwandiko rwa gacaca y’ahitwa Ruyumba rugomba kumufata.

Urwo rwandiko twasanze kuri gereza ya Gitarama rugaragaza ko impamvu Rugambage afunze ngo ari ugutoroka. Gusa icyo aregwa muri gacaca ntikigaragara. Ahagenewe igihe agomba kumara muri gereza na ho ntacyanditsweho. Jean Leonard Rugambage afite impungenge z’uko ashobora kuba agiye kubikwa mu buroko igihe cy’ubuzima ashigaje ku isi.

Bamwe mu nyangamugayo za gacaca ya Ruyumba basinyiye kumufata batashatse gutangazwa bemeza ko umugenzacyaha wo muri polisi y’iwabo ari we wabahaye amabwiriza, ko atari icyemezo cyafatiwe mu nteko y’iyo gacaca.

Twababwira ko umuyobozi w’ikinyamakuru Umuco, Bonaventure Bizumuremyi, na we yari amaze amezi abiri yitabye ubugenzacyaha bukuru bwa polisi bamubaza ku nyandiko yanditse ku inyereza ry’umutungo muri polisi y’igihugu ndetse no ku rubanza rwa Pasiteri Bizimungu wahoze ari Perezida wa Repubulika.

Nyuma y’ifungwa ry’abanyamakuru Jean Leonard Rugambage na Padiri Guy Theunis, abanyamakuru bigenga bahoze mu Rwanda ubu batangiye kugira impungenge z’uko bashobora kujya bahimbirwa amadosiye y’ibyaha bya genocide muri gacaca.

XS
SM
MD
LG