Uko wahagera

Mu Rwanda Padiri Guy Theunis Yashyizwe muri Ba Ruharwa


Kuri iki cyumweru ni bwo umunyamahanga wa mbere yaburaniye mu Rwanda aregwa icyaha cy’itsembabwoko. Umupadiri w’umubiligi, Guy Theunis wahoze ari n’umunyamakuru wa « LE DIALOGUE », araregwa gupfobya genocide no
gushishikariza Abanyarwanda kuyikora. Urukiko rwa gacaca ntirwitaye ku guhakana ibyaha aregwa, rumushyira ku rutonde rwa ruharwa, aho azakurikiranwa n’inkiko zisanzwe.

Padiri Theunis amaze icyumweru afungiye muri gereza ya Kigali.Yafashwe ubwo yari anyuze mu Rwanda ava i Bukavu, aho yagombaga guhita afata indege imujyana mu Bubiligi. Ni ku nshuro ya kabiri yari ageze mu Rwanda kuko mu mwaka ushize mu kwa gatatu yahamaze ukwezi n’igice kose.

Padiri Theunis aregwa ibyaha birebana n’inyandiko yohereje i Roma kuri fax zarimo amagambo abamushinja bemeza ko ngo agaragaza ko yakoranaga n’abicanyi. Yasomewe ayo magambo mu ruhame, hadasomwe inyandiko yose. Amwe muri yo ni nk’aya akurikira :

“… hirya no hino mu mugi natangiye gukuraho
umwanda,….abajandarume bagiye basiga abaturage bakora akazi kabo….”

Ayo magambo akaba yarakoreshweje na RTLM, ashaka kuvuga kwica Abatutsi n’abaratavugaga rumwe n’ubutegetsi.

Padiri Theunis yasobanuje impamvu kuri fax 50 zirenga yohereje hatoranijwe 3 gusa.

Padiri Theunis aregwa kandi n’amakuru yahise mu binyamakuru byandikirwaga mu Rwanda yakoraga akohereza mu Burayi, Amerika na Canada. Abamushinje bavuga ko yashyiragamo n’inyandiko za Kangura zashishikarizaga abantu genocide.

Kuri ibyo Padiri Theunis yasobanuye ko ayo makuru yandikwaga mu binyamakuru byo mu Rwanda yayasubiragamo mu ncamake mu rurimi rw’Igifaransa. Ayo makuru kandi ngo yasohokaga mu rurimi rw’Igifaransa agenewe gusa abantu 50, nta Munyarwanda warimo. Avuga ko yashyiraga mu ncamake ibinyamakuru byose nta cyo atoranije, kandi ko kuba bitarasomwaga n’Abanyarwanda bitarashoboraga kubashishikariza kwica.

Abantu babiri mu batangaje ko barokokeye mu Kiliziya y’Umuryango Mutagatifu bavuze ko bamubonye inshuro nyinsh ari kumwe n’abasirikare bakuru b’icyo gihe n’interahamwe, bakemeza ko ngo, nta kabuza, bakoranaga inama.

Madamu Alison Desforges w’Umunyamerikakazi ukorera umuryango Human Rights Watch uharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ni we wenyine wamushinjuye. Madamu Desforges avuga ko Padiri Theunis yabafashije cyane mu guharanira uburenganzira bw’ikiremwamuntu ubwo bakoreraga mu Rwanda kuva intambara itangira. Ngo nta na rimwe yamubonyeho imyitwarire y’irondakoko. Ngo yarengeraga Abahutu, Abatutsi ndetse n’Abatwa. Icyakora ubuhamya bwa Desforges ntibwakiriwe nk’ubuhamya; ahubwo bwafashwe nk’amakuru n’inyangamugayo za gacaca ya Rugenge.

Urubanza rwa Padiri Guy Theunis rutegerejwe mu rukiko rwa Kigali y’umugi ariko itariki ntiratangazwa. Muri urwo rukiko azaba yemerewe umuburanira - avocat - dore ko yari yanagaye imikorere y’inkiko gacaca kuko zitubahiriza itegeko nshinga ku bijyanye n’uburenganzira bwo kugira uguhagarira mu rukiko. Ingingo ya 18 y’Itegeko Nshinga ivuga ko buri muntu wese afite uburenganzira bwo kugira umwunganira mu rukiko urwo ari rwo rwose.


XS
SM
MD
LG