Uko wahagera

Abagororwa Barangije Ingando Basubiye Mu Miryango Yabo


“Ku mafaranga nakoreraga 700 ku munsi mu kazi k’ubuyede [aide] nigomwaga ibihumbi 2 cyangwa ibihumbi 3 buri cyumweru yo kugemurira mama. Ubu nizeye ko bizatuma imibereho yacu irushaho kuba myiza.”

Ibyo twabitangarijwe na Nishimwe Anonciata, umwe mu bari baje kwakira abantu babo bari bafungiye icyaha cya genocide. Nishimiwe Annonciata, n’abandi benshi bari bahari, bishimiye ko abantu babo barekuwe.

Uwitwa Gakuba Faranswa wari waje kwakira se yadutangarije ko urwikekwe n’amacakubiri mu muryango wabo byatewe n’uko se yafungiwe icyaha cyo kwica nyina rugiye gushira. Se, Gakuba Benwa, yari amaze imyaka cumi n’umwe afunze. Ariko nyuma y’aho kwirega no kwemera icyaha bitangiriye, abishe umugore we baramenyekanye ndetse baranamushinjura. Ifungwa rye ryari ryatumye abavandimwe bacikamo kabiri, bamwe bari k’uruhande rwa nyakwigendera, abandi k’urwa se. Kuba Gakuba Benwa yaragizwe umwere ngo bizagarura ubumwe mu miryango.

Aho mu ngando abarekurwe bahaherewe amasomo atandukanye ajyanye na gahunda za Leta, zirimo guharanira ubumwe n’ubwiyunge, inkiko gacaca, uburinganire, amateka, kurwanya ubukene na SIDA, n’ibindi. Abenshi bipimishije SIDA k’ubushake. Umubare w’abanduye wagizwe ibanga. Abenshi mu bo twabajije bemeza ko badashobora kubonana n’abo bashakanye na bo bataripimisha. Abanduye ngo bahawe inama z’uko bazivuza n’aho bashobora kuzabona imiti igabanya ubukana ku buntu.

Abatashye bose baciye ku mihanda bagana inzira ijya mu ngo zabo, bamwe baherekejwe, abandi ari bonyine. Abo twashoboye guherekeza nta n’umwe wagize ikibazo mu nzira.

Tubagejeje aho batuye k’umurenge wa Gahinga, hafi y’ahari ubusitani bw’urwibutso rw’abiciwe muri ETO Kicukiro nyuma yo gutereranwa n’ingabo z’umuryango w’abibumbye, twahasanze ishyirahamwe ridasanzwe ryiswe UKURI KUGANZE. Iryo shyirahamwe ryatangijwe n’abafunguwe mu kiciro cya mbere muri 2003 bagera kuri 14 bireze bakanemera icyaha. Rihuje abagize uruhare mu bwicanyi barekuwe, abarokotse, imiryango y’abakiri muri gereza ndetse n’abatahutse bavuye mu bihugu bari barahungiyemo muri 1959.

Nkuko umuyobozi waryo, Bwana Didasi Kayinamura, yabidutangarije, kwegera abarokotse byarabagoye cyane kuko kubizera byafashe igihe. Abana 2 b’abakobwa b’imfubyi ni bo babimburiye abandi mu kubababarira no kwemera ko bashinga ishyirahamwe. Abandi baje babasanga gahoro gahoro. Aho ku Kicukiro bamaze kubaka amazu 21 y’abarokotse, 11 y’abarekuwe, n’atatu y’abatahutse
bari barahunze muri 1959. Andi mazu agera kuri 40 amaze kubakwa n’iryo shyirahamwe I Nyamata, aho bafite ishami ryabo. Isakaro barihabwa na Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge, ari na yo ibatera inkunga mu bindi bikorwa.

Amazu bubaka araruta ubunini andi yari asanzwe yarubakiwe abarokotse cyangwa se abakene batagira aho batuye, yubatswe na Leta cyangwa se indi miryango y’abagiraneza. Kugeza ubu icyo ayo mazu abura ni imiryango kuko batarabona inkunga. Cyakora bamwe muri bo bashoboye kuyakinga ndetse baranayatashye. Gusa hari abayabamo begekeshaho icyo babonye ariko ntibibabuze kuyabamo. Kugeza ubu nta kibazo cy’ubujura cyangwa umutekano muke m’ukuyabamo gutyo cyari cyagaragara, ariko ngo barahangayitse.

Umwe mu bakobwa barokotse twasanze iruhande rw’inzu bari kumwubakira aho acumbitse, Musabwasoni Anyesi, akaba no m’umunyamuryango w’ishyirahamwe UKURI KUGANZE, yatubwiye ko yizeza bagenzi be barokotse ko abafunguwe bari kumwe mu ishyirahamwe batagifite umutima wa kinyamanswa. Ati kugeza ubu tubanye neza nta kibazo. Abasaba gufasha n’abandi bafunguwe ndetse n’abafungurwa ubu babaha imbabazi.

Twababwira ko ibihumbi makumyabiri na bibiri na magana abiri ari bo bashoboye gufungurwa, 220 bakaba barasubijwe mu magereza kuko bakekwaho kuba bari mu kiciro cya mbere. Cumi n’umwe batorotse ingando.

Twabibutsa ko kuri gahunda byari biteganijwe ko harekurwa abagera ku bihumbi mirongo itatu na bitandatu. Abasigaye ngo bazagenda bafungurwa gahoro gahoro nk’uko bitangazwa na parike.

XS
SM
MD
LG