Uko wahagera

Mu Rwanda Abafungwa Ibihumbi 20 Bararekurwa Kuri Uyu wa Mbere


Kuri uyu wa mbere tariki ya 29 Kanama, nyuma y’ukwezi abafungwa basaga ibihumbi 22 na 400 barekuwe, barasoza ingando batahe ku mirenge bakomokamo. Abari bateganijwe gufungurwa bakaba ari ibihumbi 36. Mu ngando abagera kuri 220 basubijwe muri gereza nyuma y’uko hagaragajwe ko bireze ibyaha byoroheje ugereranije n’amakuru yatanzwe mu ikusanyamakuru. Abandi 11 na bo batorotse ingando.

Nyuma y’uko itangazo ribarekura rishyirwa ahagaragara ndetse n’ifungura rigatangira, impuzamashyirahamwe y’abacitse ku icumu, Ibuka, yagaragaje impungenge z’uko mu bireze bakanemera icyaha harimo abafunguwe bakagombye kujya mu rwego rwa ba ruharwa. Umunyamabanga uhoraho wa Ibuka, Bwana Benoit Kaboyi, avuga ko ibyo babivuga bakurikije amakuru yatanzwe mu ikusanyamakuru mu nkiko gacaca. Ibuka yasabye Leta gukorana ubushishozi m’ugufungura abireze bakanemera icyaha. Ibi biragaragaza impamvu yatumye umubare w’abari bateganijwe kurekurwa ugabanuka cyane.

Mu ngando abarekuwe bamazemo iminsi baherewemo amahugurwa ku bijyanye na gahunda za guverinoma, inkiko gacaca, amateka y’u Rwanda, ubumwe n’ubwiyunge, icyorezo cya SIDA ndetse n’uko bakirinda, imirimo nsimburagifungo n’ibindi. Inyigisho kuri SIDA zanajyanye no kwipimisha ku bushake.

Ikindi gikorwa cyagaragaye mu ngando ni uguhuza abarokotse n’abireze bakanemera icyaha cyane cyane abagize uruhare mu iyicwa ry’ababo.

Ubwo twasuraga ingando abarekuwe bari bishimiye gusubira ku mirenge yabo kandi bavuga ko biteguye kubaka igihugu hamwe n’abo bazasanga. Yuvenali Hakizimana ufite imyaka 71, akaba akomoka i Kinyinya, yadutangarije ko nta bwoba afite bwo gusubira iwe, ngo n’ubwo bizamugora gusubira mu buzima busanzwe. Yemera ko yishe uwitwa Inyasi n’umugore we, afatanije n’undi muntu. Ngo bakoresheje intwaro gakondo. Bakaba barabiciye mu kigo kirimo umunara w’Abadage, ahaguye abantu benshi atazi umubare. Avuga ko ibyo yibuka byose yiteguye kuzabitangamo ubuhamya mu nkiko gacaca z’iwabo kandi nta cyo abeshye cyangwa ngo asige inyuma.

Joel Hakizimana, wari umunyamakuru kuri Radiyo Rwanda, na we ati :

“Intwaro twakoresheje nk’abanyamakuru ni yo yishe benshi; byamfashe igihe kirekire ngo nsabe imbabazi kuko muri gereza twari twarakomeje kunangira.”

Joel Hakizimana avuga ko yiteguye gutanga umusanzu mu bandi banyamakuru kugira ngo batazagwa mu mutego nk’uwabo. Arasaba bagenzi be b’abanyamakuru bari bafunganye ko uwumva yaragize ijambo ryaba ryaratumye abantu bakora genocide ko baba abagabo bakemera icyaha bakanasaba n’imbabazi. We yiteguye gusubira mu buzima busanzwe, agatangirira k’ugukomeza amashuri Imana n’imushoboza.

Biteganijwe ko gusoza ingando bikorwa mu gihugu cyose.

XS
SM
MD
LG