Uko wahagera

FDLR Ngo Izabe Yashyize Intwaro Zayo Hasi mu Mpera z'Ukwa Cyenda


Abayoboke ba FDRL bari muri Congo barasabwa kuba bashyize intwaro hasi bitarenze impera z’ukwezi kwa cyenda uyu mwaka, bitaba ibyo bakazamburwa intwaro ku ngufu, bagatahurwa mu Rwanda.

Ibyo bigaragara mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’akanama gahuriweho n’u Rwanda, Congo-Kinshasa na Uganda, mu rwego rwo gushaka amahoro mu karere ibyo bihugu birimo. Ako kanama ko ku rwego rw’abaminisitiri kateraniye i Kigali ku matariki ya 24 na 25 z’uku kwezi. Uruhande rw’u Rwanda rwari ruhagarariwe na Minisitiri muri Perezidansi ya Repuburika, Solina Nyirahabimana. Uruhande rwa Congo rwari ruhagarariwe na Minisitiri w’ubutwererane, Mbusa Nyamwisi, naho Uganda yari ihagarariwe na minisitiri Agusitini Nshimiye ushinzwe na we ubutwererane muri icyo gihugu.

Nk’uko byatangajwe na Ambasaderi Yosefu Mutaboba wungirije intumwa ya Perezida w’ u Rwanda mu karere k’ibiyaga bigari, ngo hari n’ibindi byemezo byafashwe n’ako kanama. Muri byo harimo kubuza abayoboke ba FDLR visas zo gutembera uko bashaka. Hari kandi, nk’uko Mutaboba yabitangarije abanyamakuru, kudaha abo bayoboke uburyo bwo gukusanya inkunga (fundraising).

Ambasaderi Mutaboba yatangarije kandi abanyamakuru ko n’ibitangazamakuru binyuranye bizaha abo barwanyi ijambo, cyangwa se bikabafasha guhitisha ibitekereza byabo mu nyandiko nka za site web bizafatirwa ibihano, birimo no kubifunga.

Ku kibazo cyo kumenya uburyo bizagenda impera z’ukwezi kwa cyenda nizigera, Ambasaderi Mutaboba yatangaje ko, ari abayobozi b’akarere, ari umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, kimwe n’umuryango mpuzamahanga, biyemeje gushyira mu bikorwa ibyemeranijweho.

Ku ruhande rwa Congo, Minisitiri Mbusa Nyamwisi wari uhagarariye igihugu cye muri iyo nama yavuze ko igihugu cye cyiyemeje gukora uko gishoboye ngo cyumvishe abo bayoboke ba FDLR ko bakwiye gutaha mu mahoro bataruhanije. Minisitiri Nyamwisi yongeyeho ko kubacyura ku ngufu bizakorwa byanze bikunze. Ndetse ku ruhande rwa Congo ubu ingabo zizakora icyo gikorwa ngo ziri mu myitozo.

Ku ruhande rwa FDRL bo barimo gushinja guverinoma ya Kinshasa kuba ari yo nyirabayazana kuko idakora ibyo igomba gukora ngo amasezerano ya Roma ashyirwe mu bikorwa. FDLR irasaba ko umuryango mpuzamahanga washyiraho uburyo iryo tahuka ryakorwamo, burimo gushyikirana na guverinoma y’u Rwanda. Mu byo FDLR ishyize imbere hakaba harimo gutahuka nk’umutwe wa politiki.

Ku ruhande rwa guverinoma y’u Rwanda ibyo ntibikozwa. Nk’uko byasobanuwe na ambasaderi Mutaboba, ngo u Rwanda rwatahuye impunzi z’abanyarwanda zabaga muri Congo zigera kuri miliyoni eshatu ntacyo zibanje gusaba. Agasanga abantu batarenga ibihumbi 30000 ataribo bagira umwihariko. Mutaboba akongeraho ko abatahutse bahari, bityo n’abandi bakaba nta kintu kindi bakwiye kwitwaza.

FDLR ikaba yari yashyize itangazo ahagaragara mu kwezi kwa gatatu k’uyu mwaka i Roma mu Butaliyani, ivuga ko yiyemeje gushyira intwaro hasi, abarwanyi bayo bagatahuka mu Rwanda mu mahoro, amahanga yumvise ibyifuzo byabo.

Ku kibazo cyo kumenya niba guverimoma y’u Rwanda ikomeje umugambi wo kuba yajya kwizanira bariya barwanyi ba FDLR, kiriya cyemezo kidashyizwe mu bikorwa, ambasaderi Mutaboba yibukije ko guverinoma y’u Rwanda yashatse kubikora mu mpera z’umwaka ushize amahanga arakomakoma. Cyakora yongeraho ko bidashobora kurenza ukwezi kwa cumi n’abiri uyu mwaka, kuko ngo aricyo gihe guverinoma y’u Rwanda yumvikanyeho n’amahanga kuri icyo kibazo.

XS
SM
MD
LG