Uko wahagera

AMATANGAZO 20 06 2005


Mwaramutse nshuti mwese muteze amatwi radiyo Ijwi ry’Amerika yumvikanira I Washington DC mu kirundi no mu kinyarwanda. Uyu munsi turatumikira:

Mvuyekure Jean Bosco uvuka ku murenge wa Shyogo, akarere ka Kayonza, intara ya Kibungo, ubu akaba ari mu nkambi ya Nakivale; Mukarugira Brigitte utuye mu ntara ya Gisenyi, akarere ka Kageyo, umurenge wa Gitwa, akagari ka Kankunga, paroisse Muramba na Azakurishaka Jean Damascene mwene Mbabajente na Mukankubana, uvuka mu karere ka Mirenge, umurenge wa Gituza, intara ya Kibungo, ubu akaba yiga muri kaminuza nkuru y’u Rwanda I Butare, Niyokwizera Seth uvuka mu Mibanda, komine Rumonge, intara ya Bururi, akaba yarahoze atuye ihitwa Iringa, Dar-es-Salaam , ubu akaba aba Arusha, hose akaba ari mu gihugu cya Tanzania; Hitiyaremye Ananias utuye ku murenge wa Gabiro, akarere k’Impala, intara ya Cyangugu na Nyirabakunda Yozefa utuye mu kagari ka Miyange, umurenge wa Rwikubo, akarere ka Rutonde, intara ya Kibungo Nsengiyumva Saidi utaravuze aho abarizwa muri iki gihe; Nsengiyumva Juvenal uri I Kigali, mu Rwanda na Murenzi Jean Pierre utaravuze aho aherereye muri iki gihe.

1. Duhereye ku butumwa bwa Mvuyekure Jean Bosco uvuka ku murenge wa Shyogo, akarere ka Kayonza, intara ya Kibungo, ubu akaba ari mu nkambi ya Nakivale ararangisha se wabo Kagina Timoteyo Mazimpaka. Mvuyekure avuga ko baherukanira muri Tanzania mu w’1995. Arakomeza avuga ko amakuru ye aheruka yashoboraga kuba ari mu gihugu cya Kenya. Mvuyekure ararangiza ubutumwa bwe asaba uwo se wabo ko niba akiriho kandi akaba yumvise iri tangazo yakoresha uko ashoboye akamumenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe. Ngo ashobora kumuhamagara kuri nimero za telefone zikurikira. Izo nimero ni 256-75820550.

2. Dukurikijeho ubutumwa bwa Mukarugira Brigitte utuye mu ntara ya Gisenyi, akarere ka Kageyo, umurenge wa Gitwa, akagari ka Kankunga, paroisse Muramba ararangisha umugabo we Balindikije Ignace, baburaniye I Goma, mu cyahoze cyitwa Zayire, ubwo babaga mu nkambi ya Mugunga, mu mwaka w’1996. Mukarugira arakomeza ubutumwa bwe amumenyesha ko yageze mu Rwanda amahoro ari kumwe n’abana Abayisenga Honore na Benegusenga Emmanuel. Ngo rero niba akiriho kandi akaba yumvise iri tangazo, baramusaba ko yabamenyesha amakuru ye n’aho aherereye muri iki gihe kandi agakoresha uko ashoboye agatahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Mukarugira ararangiza ubutumwa bwe amumenyesha ko bashiki be baraho kandi ko yabahamagara kuri nimero za telefone zikurikira. Izo nimero akaba ari 250 08748586.

3. Tugeze ku butumwa bwa Azakurishaka Jean Damascene mwene Mbabajente na Mukankubana, uvuka mu karere ka Mirenge, umurenge wa Gituza, intara ya Kibungo, ubu akaba yiga muri kaminuza nkuru y’u Rwanda I Butare ararangisha se wabo Twahirwa . Aramusaba aho yaba aherereye hose ko akimara kumva iri tangazo yakwihutira gutahuka ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ngo n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi uwo Twahirwa yabimumenyesha. Azakurishaka ararangiza ubutumwa bwe ashimira abakozi ba radiyo Mudatenguha Ijwi ry’Amerika umurava bakorana akazi kabo. Arakoze natwe tumwifurijje gukomeza kunogerwa na gahunda za radiyo Ijwi ry’Amerika.

4. Dukomereje ku butumwa bwa Niyokwizera Seth uvuka mu Mibanda, komine Rumonge, intara ya Bururi, akaba yarahoze atuye ihitwa Iringa, Dar-es-Salaam , ubu akaba aba Arusha, hose akaba ari mu gihugu cya Tanzania ararangisha mwene nyina wabo Venant Manirakiza, icyabona cya Jehovah. Niyokwizera arakomeza ubutumwa bwe avuga ko bahoranye mu ikambi ry’impunzi ya Mutabila ho muri Kigoma, Tanzania, bakaza gutandukana we akerekeza iy’I Lusaka, mu gihugu cya Zambia. Ngo amakuru aheruka, n’uko ubu ashobora kuba ari muri Leta zunze ubumwe z’Amerika. Niyokwizera akaba amusaba ko niba yukwumva ubu butumwa yomwandikira kuri adresse ikurikira. SETH N. Shalom, C/O KILIFLORA LTD, PO Box 988, USA River, Arusha, Tanzania. Ashobora kandi kumuhamagara kuri nimero za telefone zikurikira. Izo nimero ni 255748457713 canke 255 744457713 canke akandika kuri aderesi ya email: nsetheos@yahoo.fr canke kwizerashalom@hotmail.com

5. Dukurikijeho ubutumwa bwa Hitiyaremye Ananias utuye ku murenge wa Gabiro, akarere k’Impala, intara ya Cyangugu ararangisha mushiki we Kampire Frolida, uri muri Congo-Brazzaville, Mukamurenzi Elvania n’abana bari kumwe Nsirorera na Uzayisenga, Ndayisenga Jonathan, na Kubwimana Anicet bakundaga kwita Lini. Hitiyaremye arakomeza ubutumwa bwe abamenyesha ko bose mu rugo baraho kandi ko babakumbuye cyane. Ararangiza abasaba ko bakwihutira gutahuka bakimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro.

6. Tugeze ku butumwa bwa Nyirabakunda Yozefa utuye mu kagari ka Miyange, umurenge wa Rwikubo, akarere ka Rutonde, intara ya Kibungo aramenyesha Habyalimana wari uzwi cyane ku izina rya Bebe akaba yarahunze mu w’1994. Nyirabakunda arakomeza avuga ko yigeze kumva itangazo yahitishije abarangisha. Aramusaba rero ko yakwihutira gutahuka akimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro. Ngo ashobora kwifashisha imiryango y’abagiraneza ishinzwe gucyura impunzi ikabimufashamo. Nyirabakunda ararangiza ubutumwa bwe asaba n’undi mugiraneza wese waba yumvise iri tangazo azi uwo Habyalimana kubimumenyesha.

Twibutse abifuza kutwandikira ko aderesi zacu ari VOA Africa Division, Kirundi -Kinyarwanda Service, 330 Independence Avenue SW, Washington DC 20237, USA. Abashaka kutwandikira bakoresheje uburyo bwa internet aderesi ya e-mail yacu ni central-africa@voanews.com cyangwa radiyoyacu@voanews.com Fax yacu yo ni (202) 260-2579.

7. Dukomereje rero ku butumwa bwa Nsengiyumva Saidi utaravuze aho abarizwa muri iki gihe ararangisha Monika uzwi cyane ku izina rya Mama Firidawusi ushobora kuba ari muri Congo Brazzaville. Nsengiyumva aramusaba ko niba akiriho kandi akaba yumvise iri tangazo yakwifashisha imiryango y’abagiraneza ikamufasha gutahuka ngo kuko ubu m u Rwanda ari amahoro. Ngo azabasanga ku I Kora, mu karere ka Mutura, intara ya Gisenyi. Nsengiyuma arakomeza ubutumwa bwe amumenyesha kandi ko nyirarume Noheri na nyinawabo bombi baba kuri Mahoko kandi ko se wa Benimana Ibrahim witwa Hamuri ubu yatahutse. Ngo ashobora kumugezaho amakuru ye akoresheje nimero za telefone zikurikira. Izo nimero akaba ari 250 6050070 cyangwa 250 6050071.

8. Dukurikijeho ubutumwa bwa Nsengiyumva Juvenal uri I Kigali, mu Rwanda arasaba Niyongira Eliabu uri kumwe na Uwamahoro Jeanine, bose bakaba bari muri zone ya Walikale Coyondo, mu cyahoze cyitwa Zayire ko basabwe kwihutira gutahuka bakimara kumva iri tangazo ngo kuko ubu mu Rwanda ari amahoro kandi ko abo bari kumwe ubu bose batahutse ubu bakaba bari mu Rwanda. Nsengiyumva ararangiza ubutumwa bwe asaba n’undi mugiraneza waba yumvise iri tangazo azi uwo arangisha ko yamushishikariza gutahuka ngo kuko ubu ntakibazo.

9. Uyu munsi tugiye gusozereza ku butumwa bwa Murenzi Jean Pierre utaravuze aho aherereye muri iki gihe ararangisha bakuru be Muhumuza Jerome na Stanislas Kalisa. Murenzi avuga ko baburaniye ahitwa I Masisi ho mu cyahoze cyitwa Zayire. Ngo bose mu rugo bose baraho kandi barabakumbuye cyane. Murenzi arakomeza rero ubutumwa bwe abasaba ko bakwihutira gutahuka bakimara kumva iri tangazo. Ngo bazisunge imiryango y’abagiraneza ishinzwe gucyura impunzi nka HCR cyangwa se umuryango mpuzamahanga wa Croix Rouge Ibibafashemo.

XS
SM
MD
LG