Uko wahagera

Umuyobozi wa RADA ngo Mu Rwanda Hateye Indwara Ikaze mu Nsina


Umuyobozi w’ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi RADA (Rwanda Agriculture Development Authority), Nsengiyumva Fulgence, aratangaza ko m’uturere tumwe tw’intara ya Gisenyi tweza urutoki havugwa indwara bise Kiraranganya imaze kuhagaragara. Iyo ndwara ngo yandura vuba cyane kandi iyo yageze mu rutoki ngo ishobora kurwararika rwose.

Umuyobozi wa RADA - ikigo cyashyizweho na leta mu kwa gatatu k’uyu mwaka - avuga ko iyo ndwara imaze kugera mu turere twa Kanama, Cyanzarwe, ndetse n’umurenge wa Rubavu mu mujyi wa Gisenyi.

Iyo ndwara ngo yatangiye kumenyekana ko yageze mu Rwanda mu ntangiriro z’uyu mwaka, hagakekwa ko yaturutse mu bihugu bya Congo na Uganda bihana imbibi n’u Rwanda kuko yari imaze iminsi ihavugwa. Mu Buganda iyo ndwara ngo yahageze mu mwaka wa 2001. Izwi kandi no muri Ethiopia kuva muri 1968.

Iyo ndwara aho ibereye mbi, nk’uko Nsengiyumva abivuga, ngo ni uko ifata insina izo ari zo zose, igihe hari hamenyerewe ko ubundi izindi ndwara z’insina zigira izo zibasira n’izo zidafata. Ngo iterwa n’agakoko ko mu bwoko bwa bagiteri [bacterie - bacteria] bita Xantomonas.

Umuyobozi wa RADA avuga ko bimwe mu bimenyetso byayo harimo kuma kw’amakoma y’insina, kuneka kw’igitoki kandi kitarakomera. Ibere ry’igitoki rirwaye ngo rigira ibara ry’ikigina imbere kandi ntiriribwa kuko nta cyanga rigira. Umwanana w’igitoki uruma kandi kitarakomera, naho umutumba w’insina ukavamo umushongi w’umuhondo iyo bawutemye.

Ikwirakwira ry’iyo ndwara mu ntoki, nk’uko bwana Nsengiyumva abivuga, ngo riterwa n’uburyo bwinshi, burimo ibikoresho bikoreshwa m’ugutanganya intoki, amatungo, abantu, ndetse n’udukoko tuyivana ku ndabyo z’insina zanduye tuzijyana ku nsina nzima.

N’ubwo kugeza ubu nta muti n’umwe uzwi ushobora kurwanya iyo ndwara, umuyobozi w’ikigo cya RADA asobanura ko hari uburyo busanzwe bwo kuyikumira. Ngo hirindwa cyane cyane ko insina zafashwe zanduza izindi. Muri ubwo buryo harimo kurandura insina zafashwe, zigatemagurwa, hanyuma zigatabwa mu gihe cy’umwaka umwe mbere yo kongera kuhatera izindi nsina. Hari kandi no gusukura ibikoresho byakoreshejwe mu ntoki, ndetse no kumenyekanisha aho iyo ndwara ikekwa hose.

Umuyobozi wa RADA atangaza ko ubu abashinzwe ubuhinzi mu gihugu cyose ndetse n’abaturage, cyane cyane mu ntara zihinga urutoki, bahawe amabwiriza yo kujya bahita bamenyesha ababishinzwe aho baketse iyo ndwara hose, kuko n’ubwo yagaragaye ku Gisenyi gusa, ngo ntakivuga ko n’ahandi itaba ihari.

Ku baturage bahuye n’iyo ndwara mu ntoki zabo zikaba zararimbuwe, ubu ngo bahabwa izindi mbuto bashobora guhinga muri iyo mirima igihe bategereje ko umwaka ushira bakongera gutera izindi nsina muri ya mirima.

Ku kibazo cyo kumenya niba hazaba ikumirwa ry’ibitoki bituruka mu bihugu na byo bifite iyo ndwara, umuyobozi wa RADA avuga ko bitashoboka kuko u Rwanda rukenera nibura toni zigera kuri 200 buri munsi zituruka muri Congo na Uganda.

Icyakora ibyo bitoki biza ngo nta mpungenge bishobora gutera m’ugukumira iyo ndwara bikozwe uko bikwiye. Muri ibyo bihugu kandi, cyane cyane nk’Ubuganda, ubu ngo barayirwanyije cyane k’uburyo itagiteye ikibazo.

XS
SM
MD
LG