Uko wahagera

Urwanda Ruritegura Kurekura Abandi Bagororwa Basaga Ibihumbi 30


Mu Rwanda inzego z’ubutabera muri iyi minsi ziri kujonjora amadosiye agera ku bihumbi 40 y’abandi bagororwa bagomba kurekurwa. Iryo rekurwa rishyira mu bikorwa itangazo rya Perezida wa repubulika ryasohotse muri Mutarama 2003 ryasabaga ko abagororwa bafunze k’uburyo budakurikije amategeko barekurwa.

Iki cyiciro kigiye kurekurwa nyuma y’iryo tangazo ni icya gatatu. Icyambere cyarekuwe muri 2003, harekurwa abagororwa bashinjwa genocide bagera kuri bihumbi 25. Icyiciro cya kabiri cyarekuwe mu mwaka ushize, kireba abafungiwe ibindi byaha, harekurwa abagera ku bihumbi 4 na 500.

Nk’uko itangazo rya perezida wa repubulika ribivuga, abagomba kurekurwa ni abasaza bashinjwa genocide, abana bari bafite hagati y’imyaka 14 na 18 genoside iba, abarwaye indwara zidakira kandi bageze kure, abireze bakemera icyaha ariko batari mu rwego rwa mbere,n’abafungiwe genoside ariko bashinjurwa n’abagororwa bagenzi babo.

Ku batarebwa na genocide nk’uko umushinjacyaha mukuru Jean de Dieu Mucyo yabisobanuye mu kiganiro mbwirwaruhame ku cyumweru, ngo hari abashinjwa ibyaha bisanzwe ariko bari bamaze icya kane cy’igihano bakatiwe, kandi bitwaye neza. Abandi bazarekurwa ngo ni abari abacengezi bari bafungiye mu magereza yo mu Rwanda.

Nk’uko byatangajwe n’umushinjacyaha mukuru, Mucyo, ngo hari abagororwa bari mu magereza bahabwa cyaba ari gito ku gihe bamaze muri gereza baramutse baburanye. Abo kutabafungura ngo byaba ari ukubangamira uburenganzira bwabo.

Bwana Mucyo yasobanuye ariko ko gufungura abagororwa bireze, bakemera icyaha, bitabahanaguraho icyaha, kuko ngo bakomeza gukurikiranwa n’inkiko gacaca bari hanze, izo nkiko zireba niba koko ubwirege bwabo bwuzuye. Itegeko rigenga inkiko gacaca ubundi riteganya ko umuntu wireze akemera icyaha agabanyirizwa icya kabiri cy’igihano yari guhabwa.

Kugeza ubu, nk’uko minisitiri w’ubutabera Edda Mukabagwiza yabivuze, ngo mu magereza y’u Rwanda harimo abagororrwa bagera ku gbihumbi 87.

Abagororwa barekurwa barabanza bakajya mu ngando, bakahava bajyanwa ku mirenge bakomokaho. Izo ngando, nk’uko ababishinzwe babisobanura, ngo ni izo gutuma abo bagororwa bigishwa uburyo bagomba kubana n’abandi basanze ku misozi, cyane cyane ko hari igihe baba bagiye kubana n’abo biciye.

Uretse n’ibyo kandi, bamwe bakirwa n’ibindi bibazo mu ngo zabo. Hari abasanga abafasha babo barishakiye abandi bagabo cyangwa abagore. Hari n’abasanga imitungo yabo yarangijwe cyangwa yaragurishijwe.

Kugeza ubu abagororwa ba genocide ni bo benshi buzuye mu magereza yo mu Rwanda agera kuri 17.

XS
SM
MD
LG